RFL
Kigali

Pete Davidson wipimye kuri Kim Kardashian yongeye gukora impanuka

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/10/2023 12:49
0


Umunyarwenya Pete Davidson wakundanyeho igihe na Kim Kardashian nyuma y'uko atandukanye na Kanye West, yongeye gukora impanuka nyuma y'uko iyo yakoze nayo yamukozeho.



Pete Davidson niwe wacudikanye na Kim Kardashian by'igihe gito nyuma y'uko uyu mubyeyi w'abana bane yari amaze gutandukana na Kanye West bari bamaranye imyaka 12 babana.

Ntibyaciye kabiri aba bombi bahita batandukana ndetse Kim Kardashian asigara avuga ko yicuza cyane kuba yarakundanye na Pete Davidson yemera ko yahubutse bajya gukundana ndetse anavuga ko yamukuye mu mubare w'abo bakundanye.

Nyuma y'ibyo byose, umunyarwenya Pete Davidson wari warabibye urwango hagati ye na Knaye West yaje gutangira kugira ibibazo ndetse no kubera ko yari mu bavugwa cyane, itangazamakuru ryakomeje kumugendaho ibyo akoze byose bikamenyekana mu itangazamakuru.

Mu kwezi kwa Kamena nibwo Pete Davidson yakatiwe gukora imirimo nsimburagifungo amasaha 50 nyuma yo gutwara cyane agakora impanuka akagonga inzu y'umuturage ariko bakumvikana n'ubwo itangazamakuru ryahise ribitera imboni amakuru agera hanze arahanwa.

Mu mpera z'icyumweru dusoje, nibwo Pete Davidson yongeye gukora impanuka ubwo yari avuye mu gitaramo ari kumwe mu modoka n'abantu bane bose bakaba batigeze bakomereka cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

Polisi yemeje ko nta biyobyabwenge uyu munyarwenya w'imyaka 29 yari yanyoye ndetse nta n'inzoga yari yanyoye ngo zibe arizo zamuteye kongera kugongesha imodoka.


Pete Davidson yakundanyeho na Kim Kardashian nyuma y'uko Kim Kardashian yari amaze gutandukana na Kanye West


Pete Davidson yongeye gukora impanuka nyuma y'igihe gito akatiwe


Polisi yemeje ko nta biyobyabwenge umunyarwenya Pete Davidson yari yakoresheje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND