RFL
Kigali

Akebo kajya i wamugarura! Agahinda k’Abarundi bifuza ko Abahanzi bajya bakiranwa ikuzo i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:30/09/2023 7:49
1


Nyuma y'uko The Ben yakiriwe nka Perezida ubwo yageraga i Burundi aho afite igitaramo cyakangaranyije umujyi wa Bujumbura, Abarundi basabye ko Abahanzi babo bajya bakiranwa ikuzo i Kigali.



Kuri uyu mugoroba wo ku itariki 29 Nzeri 2023 muri hoteli yitwa Panoramique, iherereye ahitwa Rohero mu mujyi wa Bujumbura, habereye ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku gitaramo cya The Ben gitegerejwe bikomeye mu mpera z'iki cyumweru, tariki 01 Ukwakira 2023.

Muri iki kiganiro The Ben yagiranye n'abanyamakuru, Abarundi basabye ko Abahanzi Ndundi bajya bakiranwa ikuzo i Kigali nk'uko babikoreye The Ben wakiriwe nka Perezida. 

Wa mwana yarakuze asigaye asangirira ku meza imwe na se! 

Abahanzi b'abarundi bari kwibaza uko byagenze kugira ngo abo bafata nk'abanyeshuri babo bajye baza bakiranwe ikuzo nyamara nibajya i mahanga ntihagire urabukwa. Ni byo bifuza ko bajya bakorerwa bageze i Kigali nk'uko The Ben yakiriwe nka Perezida ubwo yari ageze i Bujumbura.

Imyaka 13 irashize Big Fizzo akoranye indirimbo na Tom Close. Kiriya gihe Big Fizzo yahigishwaga uruhindu bitewe n’uko yari imari ishyushye ku isoko. Abazi umuziki wa biriya bihe bibuka u Rwanda nta jambo rwagiraga mu karere ariyo mpamvu impirimbanyi zakubise hirya no hino ngo nibura abahanzi bari bagezweho bemere gukorana indirimbo n’abanyarwanda barimo bashaka kuza ku isoko.

Byarakunze wa mwana wari muto arakura none ubu ari kwicarana ku meza n’abo yirukaga inyuma. Kiriya gihe Big Fizzo akorana indirimbo na Tom Close, yaje bigoranye, ageze i Kigali ahitira studio adatinze ahita yurira indege yerekeza i Paris.

Yari indirimbo ya Tom Close na Big Fizzo yitwa ”Baza”. Indirimbo nyinshi abahanzi nyarwanda biyambajemo abarundi zabaye amateka zirakundwa ziharura inzira. Hari kandi "Indoro" ya Charly na Nina biyambajemo Big Fizzo. Iyi ndirimbo imaze imyaka 7 igiye hanze.

Abahanzi barimo ba Kidumu, Lolilo, n’abandi bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Muyoboke Alex ati: ”Uzi ko twigeze kujya tubyina amatangazo kubera umuziki w’u Burundi wari hejuru y’uwacu. Muribuka tubyina za Saga Plage kandi ari ibihangano byamamaza. Rero igihe kiragera umuziki ugatera imbere kandi turashimira uruhare rw’abahanzi b’Abarundi mu iterambere ry’uwacu”.

Mu kiganiro The Ben yagiranye n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye, abanyamakuru bafashe umwanya babaza ibibazo byumvikanisha akababaro baterwa no kubona abahanzi b’Abarundi iyo baje mu Rwanda badahabwa agaciro nk’akahawe The Ben akigera i Bujumbura.

Hari uwabajije ati: ”Njyewe simbica ku ruhande kandi ni ikibazo Abarundi bose dufite. Ese kuki mutubaha abahanzi bacu iyo baje mu Rwanda? Natwe igihe kirageze mujye mwubaha abahanzi bacu nk'uko twubashye The Ben".

Muyoboke Alex wahirimbaniye iterambere rya muzika nyarwanda, yagarutse ku mateka yo hambere igihe kubona umuhanzi w’i Burundi byasabaga kwirya ukimara ukarara amajoro umushakisha. Ati: ”Ibihe birahinduka. Aba ba Big Fizzo kugira ngo tubabone byari bigoye kuko bari bagezweho ariko rero ababatumira nibo bakwiriye kugena uko bakirwa.

Ntabwo ari umuhanzi ubyikorera ahubwo uwamutumiye ni we ugena uko azakirwa. Barundi muri hano mushyigikire abahanzi banyu barashoboye”.

Big Fizzo avuga ko nta kintu bitwaye kuva abo yafashije afata nk'abanyeshuri be basigaye bahurira ku rubyiniro kandi ari abahanzi bakuru.

THE BEN YAHAWE IMPANO ATANGA $500

THE BEN YASABYE ABARUNDI KUBAHA BIG FIZZO

YAKIRIWE NKA PEREZIDA UBWO YARI AGEZE I BUJUMBURA

IGITARAMO CYA THE BEN KIZABERA KURI MESS DES OFFICIERS


Alex Muyoboke, The Ben na Jean De Dieu nyiri Now Now company


Babo yishimiye kuzaririmba hamwe n'abanyabigwi



Nishishikare Jean de Dieu yavuze ko igitaramo kizabera ahitwa Messe Des Officier


Big Fizzo afatwa nk'uwagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda


The Ben yahawe impano idasanzwe!




Umunyempano wahaye The Ben igishushanyo


Kuri uyu wa Gatandatu haraba Meet and Greet ahitwa Eden Garden


Ufite indangururamajwi ni Ami Pro The Mc, umumenyeshamakuru wa Buja Fm niwe uzayobora igitaramo cya The Ben

AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI - INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengiyumva 1 year ago
    Abahanzi bagerageze baririmbe muri English,bizatuma umuziki ubinjiriza agatubutse





Inyarwanda BACKGROUND