The Ben, Sat-B, Big Fizzo, Lino G na Babo, bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru bahishura ibyo bahishiye abazitabira igitaramo gitegerejwe ku itariki 01 Ukwakira 2023. Hari n'umusangiro utegerejwe ku itariki 30 Nzeri 2023 ahitwa Eden Garden.
Kuri uyu mugoroba wo ku itariki 29 Nzeri 2023 muri hoteli yitwa Panoramique, iherereye ahitwa Rohero mu mujyi wa Bujumbura, habereye ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku gitaramo cya The Ben gitegerejwe bikomeye mu mpera z'iki cyumweru, tariki 01 Ukwakira 2023.
The Ben ari kumwe na Nishishikare Jean de Dieu nyiri Now Now yateguye iki gitaramo azahuriramo na Sat-B, Big Fizzo, Linog na Babo, batangaje byinshi kuri iki gitaramo, The Ben ahishura ko hari hashize imyaka 14 atumirwa i Burundi ariko ntibimukundire ko abataramira, none ubu birakunze.
Jean de Dieu Nishishikare yavuze ko yishimiye cyane gutumira The Ben. Aragira ati: ”Nagiriwe amahirwe yo kwakira The Ben, umuhanzi mpuzamakungu kuko kuva twamenyana yambereye umuvandimwe ku buryo nifuriza buri wese kuba inshuti nawe”.
Yakomeje avuga ko kurota binini nta we atabyifuriza. Avuga ko Now Now yatangiye nta giceri bafite ariko ubu bakaba ari abanyamafaranga. Yagize ati: ”Kwakira Big Fizzo, Sat-B, Lino G n’abandi bazava mu bihugu bitandukanye”.
Nishishikare Jean de Dieu yasabaye Abarundi guha agaciro abahanzi no gufatanya mu guteza imbere umuziki w’u Burundi. The Ben ahawe indangururamajwi yagize ati: ”Ndashimira Abarundi ku bw’urukundo rudasanzwe banyeretse. Ni ibintu bishya ntamenyereye.
Kuva ku ndiba y’umutima wanjye ndabashimiye. Njyewe n’ikipe yanjye twagize ubusabe bwo kuza i Burundi kuva mu 2009 ariko ubu kubera Imana, Now Now company yarabikoze ndaza. Mushake uko mugeza ku badukurikiye bazitabire igitaramo. Imana ibahe Umugisha”.
Big Fizzo yavuze ko kuba baramuhaye akazi ari ibyo gushimira. Ati: ”Kuba nzakorana n’umuhanzi mukuru nka The Ben ni iby’agaciro. Lino G ari kwitwara neza. Mubabwire bazaze dupambane”. Babo yasobanuye ko ”Nzataha mvuga ko nabonye abantu beza. Imana iri kumwe natwe”.
Lino G yavuze ko yishimiye kuzahurira ku rubyiniro n’abahanzi yakuze afana. Muyoboke Alex yishimiye kuba urubyiniro ruzahuriraho Big Fizzo umaze imyaka isaga 25 akaba azaba ari kumwe na Babo na Lino G bafite imyaka iri munsi y’iyo Big Fizzo amaze mu muziki.
The Ben yashimiye Abarundi kubera urukundo bamwakirizanyije
Muyoboke Alex, The Ben, Jean de Dieu na Big Fizzo bitabiriye iki kiganiro
Babo, Muyoboke Alex, The Ben, Jean De Dieu, Big Fizzo na Noopja
Abagize uruhare mu nkuru: Murenzi Dieudonne, Umukundwa Joshua, Ag Promoter
TANGA IGITECYEREZO