Amakuru mashya agezweho ni uko igitaramo cya The Ben cyari kuzabera muri Jardin Public cyimuriwe kuri Messe Des Officiers ahantu hagutse kubera uburyo amatike arimo kugurwa.
Mu kiganiro InyaRwanda.com imaze kugirana n’ubuyobozi bwa Now Now Company Ltd bwavuze ko iki gitaramo “cyimuwe bitewe n’ubwinshi bw’abantu ndetse n’uburyo bari kugura amatike cyane.”
Messe Des Officiers ni mu mujyi rwagati ndetse hakaba hagutse cyane ndetse ku buryo abazitabira igitaramo bazabasha kwishima ndetse bisanzuye.
Umunsi ni umwe gusa ubura kugira ngo The Ben akorere igitaramo i Bujumbura aho kuri uyu wa Gatandatu azahura n’abakunzi be asabane nabo(Meet and Greet) ku itike ya Milliyoni 10, Miliyoni 2 n’ibihumbi 100 b'Amafaranga y'u Burundi.
Nyuma yo gusabana n’abakunzi be The Ben azataramira mu gitaramo kizaba tariki 01 ahitwa Messe Des Officiers aho kwinjira ari ibihumbi 10, ibihumbi 50 na Miliyoni ebyiri amafaranga akoreshwa mu Burundi.
The Ben ubu yamaze kugera mu gihugu cy’i Burundi aho yakiriwe nk’umwami ndetse agaragarizwa urukundo rudasanzwe.
The Ben azataramira kuri Messe Des Officiers
Ikiganiro n'itangazamakuru kiraba uyu munsi ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023
Ubwo The Ben yageraga i Burundi yakiriwe nka Perezida
Abantu bari benshi baje kumwakira
TANGA IGITECYEREZO