RFL
Kigali

Akari ku mutima w’umunyabugeni wahawe na The Ben ibihumbi 500 na Tike ya Miliyoni 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/09/2023 21:46
0


Umunyabugeni Landry washushanyije The Ben igihanga kimwe ari Igisamagwe, ikindi ari The Ben, yahawe ibihumbi 500 na Tike ya Miliyoni 10 yo kwinjira mu gitaramo agiye gukorera mu Burundi.



Ubwo The Ben yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba w'uyu wa Gatanu, yatunguwe n'umunyabugeni Landry wamuzaniye impano itangaje, yahise ishimwa na bose. Ni impano y'igishushanyo kigaragaza The Ben igihanga kimwe ari igisamagwe, ikindi ari The Ben.

Mu marangamutimana menshi, The Ben yashimye uyu munyempano, amugenera ibihumbi 500 na Tike ebyiri. Umuyobozi wa Now Now yatumiye The Ben mu Burundi, nawe yageneye uyu munyempano itike ya Milioni 10 aho azazana n’umuryango we.

Aganira na InyaRwanda.com, Landry yavuze ko ari ubwa mbere ahawe amafaranga angana gutya ku gishushanyo ndetse avuga ko azahora akora ibyiza kugira ngo impano ye yake.

The Ben ari ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Bujumbura kuwa 01 Ukwakira 2023 aho azaba ari kumwe na Sat-B, Big Fizzo, Linog na Babo. Ni nyuma y'imyaka 14 atumirwa i Burundi ariko ntibimukundire ko abataramira, none ubu byakunze.


The Ben n’umunyabugeni Landry wamuhaye impano itangaje


Umunyabugeni yashimishije cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND