Umuhanzi Josh Ishimwe uririmba mu njyana gakondo yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Umwana ni Umutware”, igaruka ku myitwarire ikwiye kuranga ababyeyi igihe batanga uburere ku bana hubakwa ahazaza habo.
Josh Ishimye yavuze ko yasanze umwana ari Umutware akaba Umwami ufite umutima wera,umwana uhakwa agahaka ndetse akarangwa n’ubuntu, nyamara
yashavuzwa inkuba zigakubita imirabyo igahumya amaso, ibiyaga bikibirindura.
Yavuze ko ubutware bwabo bugaragarira mu byo
bakorerwa n’ababyeyi kandi babikwiye mu by'ukuri. Ati “Umwana
mwana we, naramubonye ndamutangarira, yarandebye ndamwunamira,ansekeye ndamuterura
ndamudabagiza”.
Umuramyi Josh yasabye ababyeyi n’abafite aho
bahuriye n’uburezi bw’abana, gutega amatwi abana, bakumva ubutumwa babafitiye
buhanitse, ndetse bakirinda kubashavuza no kubahutaza kuko ari abatware.
Josh Ishimwe yagarutse ku burenganzira bw'abana n'ubutware bwabo budakwiye kuvogerwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA JOSH ISHIMWE "UMWANA NI UMUTWARE"
TANGA IGITECYEREZO