Umuhanzi akanatunyanya amajywi y'indirimbo, Iradukunda Jean Aime uzwi mu muziki ku mazina ya Li John yashyize hanze Indirimbo y'ise" Ndagutinya" igenewe abahungu batinya abakobwa.
Uyu musore mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com adusobanurira ku bijyanye n'iyi ndirimbo.
Ati" Iyi ndirimbo muri make ivuga ukuntu nk'umusore ubona umukobwa ukumva aragukosoye ukamukunda birenze ariko ugakomeza kumutinya, yagukoraho noneho ukumva wuzuye ubushagarira ugasara ugahora wifuza ko yakubera umukunzi w'ibihe byoso".
Li John usanzwe uvanga ubuhanzi, kwandika no gutunganya Indirimbo, akaba abarizwa muri Studio yitwa StoryKast Studio, kugeza ubu amaze kugira Indirimbo zigera kuri 3 ku mbuga ze zicuruza imiziki harimo "Pole" yakoranye na Papa Cyangwe, " Ready now" yakoranye na Marina ndetse na Afrique, hakaza na "Ndagutinya" yashyize hanze ndetse akavuga ko anafitiye abakunzi be izindi ndirimbo nyinshi mu bubiko.
Ku kijyanye no gufatanya gutunganya Indirimbo n'ubuhanzi, Li John avuga ko yabikoze mu buryo bwo gufatanya na bagenzi be bakorana mu ruganda rwa muzika kugira ngo barebe ko bawugeza ku ruhando mpuzamahanga.
Ati" Impamvu mbikora byombi, ni ukugira ngo nanjye ubwanjye mbashe kwikorera Indirimbo, ndetse mbashe no kuba nafasha abana bakizamuka mu muziki kubakorera Indirimbo, tugafatanya gushyira itafari ku muziki nyarwanda.
Kuri ubu Li John, ni umwe mu basore bahagaze neza mu ruganda rwa muzika yaba mu kuririmba, kwandika ndetse no gutunganya Indirimbo, abantu benshi batanatinya kuvuga ko atanga icyizere gikomeye mu muziki nyarwanda bitewe n'ubuhanga yagaragarije mu ndirimbo yakoze zirimo "Kamwe" ya Julien Bimjizzo na All stars, "Log Out" ya Marina ndetse n'izindi nyinshi.
John yakoze Indirimbo nyinshi zitandukanye zamenyekanye cyane
Li John Ari gutanga ikizere gikomeye mu muziki nyaRwanda
Yashyize hanze Indirimbo y'ise "Ndagutinya" igenewe abasore batinya abakobwa
Reba Indirimbo nshya ya Li John" Ndagutinya"
TANGA IGITECYEREZO