Mu minsi micye itambutse, Sheebah Karungi yahatanye na Cindy mu gitaramo cyabereye Kololo ariko birangira ntawe utangajwe ko yatsinzwe ari byo Fik Fameica yahereyeho avuga ko uwo abona ko waba waratsinze ari Sheebah Karungi.
Uyu munsi, haciyeho iminsi 12 Sheebah Karungi ahanganaye na Cindy mu gitaramo cyabereye ku kibuga cya Kololo ubwo bashakaga gutoranywamo umwe uba Umwamikazi mu muziki wa Uganda.
Nyamara n'ubwo byari byavuzwe ko abateguye iki gitaramo baza gutangaza umuntu watsinze hagati y'aba bahanzikazi bahora bahanganye, byaje kurangira ntawe utangajwe, ahubwo buri wese akavuga ko banganyije ariko bagahamya ko atari umwanzuro bahuriyeho ndetse ko batatanze amanota kuri aba bahanzi.
Nyuma y'iki gitaramo cyo guhangana, buri wese haba umuntu usanzwe, abayobozi, abahanzi bagiye batanga igitekerezo bikurikije n'uko babona aba bahanzi bitwaye bagahitamo umwe waba wararushije undi mu kwitwara neza.
Umuraperi Fik Fameica mu kiganiro na The Truth Gossip yavuze ko uwo abona waba waritwaye neza ari Sheebah Karungi kubera ko hari indirimbo nyinshi ze zikunzwe yaririmbye kandi neza bityo akaba abona ariwe ukwiriye ikamba ry'ubwamikazi mu gihugu cya Uganda.
Fik Fameica yagize ati "Umbajije umuntu waba waratsinze hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu navuga Sheebah. Icya mbere ni umuririmbyi mwiza cyane. Ikindi afite indirimbo nyinshi zikunzwe. Sinshaka kuvuga byinshi kuko ibisigaye byose birivugira."
Fik Fameica yabajijwe impamvu atigeze yitabira iki gitaramon cyarimo ihangana rikomeye hagati y'aba bahanzikazi, avuga ko hari ibitaramo yari yatumiwemo bityo akaba atarabonye umwanya wo kuza kwihera ijisho ibirori bya muzika ariko yemeza ko yabikurikiranye.
Fik Fameica yagize ati "Hari ibitaramo bine nari ndimo mu Majyaruguru ya Uganda, niyo mpamvu ntabashije kuboneka. N'iyo nza kugira igitaramo kimwe nsubika hari kuba ari kure cyane na Kampala."
Fik Fameica wacyeje Sheebah Karungi akamusingiza ko akora indirimbo zigakundwa, aherutse gusohora indirimbo ari kumwe na Sheebah Karungi. Ni indirimbo imaze iminsi 5 bise "Bwe Paba" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 231.
Fik Fameica yacyeje Sheebah Karungi baherutse gukorana indirimbo
Fik Fameica amaze gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi benshi bo mu Rwanda barimo Bruce Melody
Haciyeho iminsi 12 Sheebah Karungi ahatanye na Cindy ku kibuga cya Kololo
Reba amashusho y'indirimbo Sheebah aheruka gukiorana na Fik Fameica imaze iminsi 5 igiye hanze
TANGA IGITECYEREZO