Mu gihugu cya Zimbabwe, ku nshuro ya mbere mu mateka hatowe Miss w'umuzungu bizamura intonganya mu banyagihugu bifuzaga ko umwiraburakazi ariwe wakwambikwa ikamba.
Mu ijoro ritangaje ry'ubwiza no guhatana,umunyamideli w'umuzungu Brooke Bruk-Jackson yaje gutsinda, yegukana ikamba rya Miss Universe Zimbabwe 2023 nyuma y'imyaka 22 iri rushanwa rihagaze.
Nyuma y'imyaka 22 mu gihugu cya Zimbabwe hagabamo amarushanwa y'ubwiza ya Miss, uyu mwaka wa 2023 iri rushanwa ryaragarutse gusa rizanamo agashya ko kwitabirwa n'umuzungu aba ari nawe wegukana ikamba.
Bwa mbere muri Zimbabwe hatowe Miss w'umuzungu
Ni mu birori byabereye i Hippodrome muri Braeside niho handitswe amateka adasanzwe aho umuzungukazi yambaye ikamba rya Miss w'igihugu cya Zimbabwe ku nshuro ya mbere.
Kwambikwa ikamba rya Brooke Bruk-Jackson nka Miss Universe Zimbabwe byateje impaka zikaze ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batabyishimiye.
Bamwe mu banegura amajwi bavuga ko guhitwamo kwe nk'uwatsindiye Miss Universe Zimbabwe 2023 byandujwe no kubogama ku ruhu. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Zimbabwe bagaragaje ko yabonye ikamba kuko ari umuzungu.
Aba banegura ibyavuye mu majwi bavuga ko Brooke Bruk-Jackson wambaye ikamba ahigitse abakobwa 10 bari bageze kuri final, bavuga ko atari akwiye kuko abashinzwe kujonjora (Jugdes Panel) bashyizemo amarangamutima ndetse no kuba ari umuzungu byabigizemo uruhare.
Bakomeza kandi bavuga ko nk'igihugu cy'abirabura cyari gikwiriye kugira Miss w'umwiraburakazi aho kugira Miss w'umuzungu akaba ariwe uhagararira igihugu mu bwiza. African Vibes yatangaje ko nyamara nubwo benshi banenze ibi, hari ababishimye bavuga ko Brooke Bruk-Jackson yari akwiriye iri kamba kuko yabashije kwitwara neza mu gusubiza ibibazo no kwitwara neza atambuka ku rubyiniro.
Daily Africa yo yatangaje ko benshi mu banya-Zimbabwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko abari bagize akanama nkempura mpaka muri aya marushanwa batari bafite ubunararibonye bwo guhitamo Miss dore ko uwari ubahagarariye witwa Simba Chinyemba ari umuherwe ufite kompanyi yitwa Kuvimba Mining House, usanzwe ukora ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ntaho asanzwe ahuriye n'amarushanwa y'ubwiza.
Mu mafoto irebere umunyamideli Brooke Brukjackson w'imyaka 21 wabaye Miss wa mbere w'umuzungu wa Zimbabwe:
Brooke Bruk-Jackson wabaye Miss wa mbere w'umuzungu wa Zimbabwe
Akamwenyu kari kose kuri Brooke w'imyaka 21 y'amavuko
Miss Brooke wambaye ikamba rya Miss Zimbabwe 2023
Ubwo yatambukaga mu myambaro y'umuco wa Zimbabwe
Uburanga bwa Brooke Bruk-Jackson wabaye Miss Zimbabwe akavugisha benshi
Uyu mukobwa yarasanzwe amurika imideli
Miss Brooke wa Zimbabwe mu kambaro ka 'Bikini'
Abanya-Zimbabwe benshi ntibumva uburyo Brooke yarushije abiraburakazi bari bahanganye
TANGA IGITECYEREZO