Abanyarwenya bakaba n’abakinnyi ba filime muri sinema nyarwanda banejeje benshi ubwo biyerekanaga mu isura benshi babazimo isanzwe isekeje.
Benshi babamenye ku mazina ya Dogiteri Nsabi, Killer
Man ,Bijiyobija ukina mu mico y’abasaza na Mavide umunyempano mushya muri sinema
nyarwanda akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda zitandukanye.
Aba bakinnyi ba filime bahuriye ku rubyiniro
bakinira hamwe, ndetse bakoresha imvugo benshi babamenyereyemo, batibagiwe
n’imyenda bakinana ibaha itandukaniro mu mwuga wabo.
Nsabimana Eric uzwi nka Dogiteri Nsabi ukomoka mu
Karere ka Musanze amaze kubaka izina mu gutambutsa urwenya rwe, ndetse akomeje
kwamamara binyuze mu kwaguka mu mpano ye no kurangarirwa na benshi kubera
imyambarire ye idasanzwe.
Iyo benshi bamukubise amaso mu ikote ry’umukara, karuvati y’ubururu nta shati, ipantalo ijya kuba ngufi na bodaboda zirimo
amasogisi, byonyine bitanga urwenya.
Nsabi yamenyekanye muri filime nyinshi zirimo
Dogitri Nsabi Comedi, filime ica kuri Big Mind empire, Kwivuko series, n’izindi zanyuze imitima ya benshi muri Gen-Z Comedy.
Niyonshuti Yannick uzwi nka Kille Man, yaserutse mu
myenda ya gisirikare ndetse agaragaza imico yo gutanga amategeko, nubwo abo
yategekaga basaga n’abamutenguha.
Ni umwe mu bakomeje kuzamura impano z’abantu banyuranye, ndetse
bamwe mu bamaze kubaka izina yashyizeho itafari rye kugira ngo abazamure. Killer Man
ni umwe mu bashimishije abitabiriye afatanije n’abakinnyi bakinana.
Bijiyobija
nawe ni umwe mu batangiye kubaka izina ndetse benshi bamukundira ko azi kwigana
abantu bikaryoha, nko kwigira umusaza ushaje cyane ndetse wo mu cyaro, akibutsa
benshi ibihe by’ahashize.
Ni umukinnyi wa filime nyarwanda ndetse akunze
kugaragara nko muri filime ica kuri channel ya Dogiteri Nsabi Comedi n’izindi.
Mavide nawe ari mu bakinnyi bari kuzamuka neza, ndetse
akina muri filime “Kwivuko series” iri kwigisha benshi amasomo y’ubuzima.
Ubwo yaserukaga ku rubyiniro na mugenzi we Pazzo, basekeje
benshi kandi batanga icyizere cyo gukuza impano yabo y’urwenya no gushimisha
abantu binyuze mu myambarire yabo idasanzwe.
Uretse kuba basekeje benshi, bagatuma benshi bataha batabishaka, ni abanyampano kandi ni abanyamuhati mu byo bakora. Aba banyarwenya ni nabo basoje iki gitaramo cy'urwenya basigira benshi ibyishimo, ndetse benshi babakunda bifuzaga ko bakomeza gutarama mu buryo burambuye.
Umuyobozi wa Gen-Z Comedi Fally Merci itegura ibi bitaramo biba buri wa Kane, yashimiye abakomeje kwitabira ndetse bagakomeza kumufasha kwagura ibikorwa bye birimo no kwagura impano z’urubyiruko nyarwanda.
Bijiyobija ufite izina risekeje ubwaryo akina yigana abasaza bo mu cyaro kandi bikamukorera
Ukibabona bakina basetsa binyuze mu rwenya rwabo, ntiwatinya kuvuga ko bakora umwuga ubabereye
Aba banyarwenya Mavide na Pazzo nabo basekeye benshi, ni abakinnyi ba filime nyarwanda mu busanzwe
Umunyarwenya Mavide, ahagaze neza mu rwenya, ni umukinnyi ukundwa na benshi muri filime "Kwivuko series" itegurwa na Iradukunda Gad
Miss Nyambo ntiyatanzwe kuza gufana bagenzi be bakinana umunsi ku wundi
Junior umuririmbyi jJda Music yari yitabiriye ndetse ni umwe mu basekaga bidasanzwe
Bashimishije benshi kugeza aho batahana amatsiko y'ibizaba ubutaha
Byari ibitwenge byinshi bitewe na Dogiteri Nsabi na bagenzi be
Gen-Z Comedi yamaze kwigarurira imitima ya benshi kandi bisa nk'aho umubare ukomeje kwiyongera
TANGA IGITECYEREZO