Mu gitaramo gitegurwa na Gen-Z comedy habonetse abanyerwenya bakiri bato kandi bafite impano ziri gutanga icyizere cyo kwaguka bakagera kure, bakaba barimo umwana muto wigana Mitsutsu watunguye benshi.
Abanyempano bashya bagera kuri 11 bahawe rugari
bagaragaza impano bafite yo gusetsa, ndetse bamwe batanga icyizere ko bazaba
bavugwa mu binyamakuru bitandukanye vuba cyane.
Abarimo Rusine, Clapton Kibonge n’abandi bazwi
cyane mu Rwanda nk'abanyarwenya kandi bakundwa na benshi, nyamara hagaragaye ko hari bamwe mu
bana bari gutera ikirenge mu cyabo.
Abanyarwenya babiri bitwa “Ambutiyaje comedy” barimo umwana
muto wigana Mitsutsu, bashimishije benshi barimo na Mitsutsu nyirizina, bituma
yihutira kujya ku rubyiniro ahobera uyu mwana atangaza ko amwishimiye cyane.
Fally Merci umaze kwagura ibikorwa bye byo gutumira
abanyempano bakigaragaza ndetse bagasetsa abantu bitabiriye mu rwego rwo
kuruhuka no kwishimisha, yatanze rugari ku bantu bari kugaragaza impano ndetse
bakimenyereza uyu mwuga.
Ibitaramo bya Gen-Z comedy byatangiye hitabira
mbarwa, ariko byaje gukundwa neza bituma aho byaberaga muri Mundi Center haba
hato byimurirwa Camp Kigali mu mujyi wa Kigali.
Igitekerezo cyo kugaragaza abanyempano cyafashije
benshi harimo n’urubyiruko dore ko ari bo biganjemo bifuza kwihangira imirimo bashoye
impano zabo n’ubwitange.
Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye kuya 22 Nzeri
2023 cyahuruje, icyumba kiruzura benshi barahagarara, bigaragaza uburyo
abanyarwanda babyishimiye.
Gen-Z Comedy iri kwaguka umunsi ku wundi ndetse
ifite abanyempano batangaje bazavamo ibyamamare mu minsi iri imbere.
Umuyobozi
akaba n’Umutoza w’aba bana, Fally Mecy, yashimiye abagaragaje impano zabo
kandi bagashimisha abitabiriye, gusa ashimira abaterankunga, inshuti
n’abantu bose bakomeje kumutiza amaboko akagura iki gikorwa yatangije kizamura
impano kigatanga n’ibyishimo.
Mitsutsu yananiwe kwihangana yihutira guhobera uyu mwana muto uzi kumwigana neza
Umunyarwenya Mitsutsu ukunzwe n'abatari bacye yagaragaje ko yishimiye uyu mwana muto cyane ufite impano
Uretse kuba ari muto, ntabwo wamutandukanya na Mitsustsu yaba mu kuvuga, kwambara no kugenda
Umwe mu bagize itsinda rya Symphony yari yitabiriye igi gitaramo
Aba banyarwenya bibumbiye hamwe bari gutanga icyizere ko bazavamo ibyamamare mu mwuga
Byari ingorabahizi guhisha amenyo witabiriye Gen-Z Comedy
Abitabiriye bo bari benshi kuko bamwe babuze aho bicara bareba bahagaze
Emmy, Kibonge na Ndimbati bitabiriye bashimishwa n'aba bana bari kuzamura impano zabo
Guhisha amenyo byari ikizamini kubera abanyarwenya bazamuye amarangamutima ya benshi
TANGA IGITECYEREZO