RFL
Kigali

Nta Lionel Messi, nta mupira muri Amerika!

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2023 15:57
0


Abafana ba Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye kwerekana ko Lionel Messi aramutse adahari batakandagira kuri sitade.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Inter Miami yatsindaga Toronto FC ibitego 4-0 mu mikino ya Major League Soccer. 

Uyu mukino Lionel Messi yari yagarutse muri 11 babanza mu kibuga nyuma y'uko agiriye ikibazo cy'imvune mu ikipe y'Igihugu ya Argentine ubwo bakinaga imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Nubwo muri uyu mukino Lionel Messi yabanje mu kibuga ariko ku bw'amahirwe macye ku munota wa 37 yaje kuva mu kibuga kubera n'ubundi ikibazo cy'imvune asimburwa na Robert Taylor.

Kuri sitade ya Inter Miami yitwa DRV PNK Stadium, abafana bari baje ari benshi kureba uyu mukino ariko Lionel Messi akiva mu kibuga hafi ya bose bahise bahaguruka batangira gusohoka kandi n'igice cya mbere kitararangira nk'uko ikinyamakuru Goal.com cyabyanditse.

Kuva Lionel Messi yafata umwanzuro wo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain, abantu benshi barimo ibyamamare batangiye kujya kureba imikino yakinnye.

Lionel Messi yaherukaga kuva mu kibuga asimbuwe kubera ikibazo cy'imvune muri 2018, yari inshuro ya 8 mu buzima bwe bwose bw'umupira w'amaguru asimbuwe kubera ikibazo cy'imvune.


Lionel Messi ubwo yavaga mu kibuga yakuyemo igitambaro cya kapiteni acyambika undi Yedlin 


Lionel Messi agisohoka mu kibuga abafana nabo bahise batangira kwisohokera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND