Icyamamarekazi akaba na rwiyemezamirimo wahoze ari n'umunyamidelikazi, Hamisa Mobetto yahakaniye kure amakuru akomeje kumuvugwaho ajyanye n'ubwiza y'ifitiye bw'isura.
Mu busanzwe Mobetto azwiho kugira isura nziza itagira inenge, abantu benshi batandukanye bamaze iminsi bibaza niba koko yaba ari uruhu rwe rwa nyarwo cyangwa niba nta rindi banga yaba yarakoresheje, bamwe bemeza ko ashobora kuba yarabagishije isura ye kugira ngo ibashe kugira uburanga budasanzwe bwibazwaho na buri wese.
Gusa ariko uyu mugore aya makuru yayakanye yivuye inyuma ati" Ku kibazo kijyanye no kuba naribagishije isura, ukuri ni uko ntigeze nkoresha ubwoko ubwo aribwo bwose mu guhindura isura yanjye, uku mubona isura yanjye, niko nahoze kuva navuka, nta kintu na kimwe nigeze nkorera isura yanjye kugira ngo mbashe kuba nahindura imigaragarire yanjye, rero abakomeje kubivuga sinzi aho mubikura gusa ariko ukuri guhari ni uko ntacyo nigeze nkorera isura yanjye".
Mobetto kandi yagarutse ku mpamvu atajya yishyiraho Tattoo nk'ibindi byamamare byose,
Ati" Nta Tattoo mfite ku mubiri wanjye, habe n'imwe kubera ko ntabwo nzikunda, gusa ariko nkunda kuzibona ku mibiri y'abandi".
Uyu mugore w'abana babiri aherutse gukangaranya imbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga ari kumwe n'uwo bise umukunzi we mushya uzwi ku izina rya Kevin.
Mobetto abajijwe niba azongera umuryango( abana) hamwe n'uyu mukunzi we mushya, yagize ati,
" Yego rwose, nakwishimira kwagura umuryango nkagira abana benshi Imana impaye umugisha, wenda nkaba nk'umubyeyi w'abana batanu cyangwa barindwi ariko bitari vuba, ahubwo nko mu myaka 3 iri imbere".
Hamissa Mobetto yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n'umuhanzi Diamond Platnumz, gusa nyuma bakaza gutandukana bapfa ko Diamond Platnumz atajyaga yita ku mwana w'umuhungu babyaranye witwa Dylan.
Ubwiza bwe butuma bibaza niba ataba yaribagishije isura
Gusa ariko ayo makuru yayahakaniye kure
Yabayeho umukunzi wa Diamond Platnumz
TANGA IGITECYEREZO