RFL
Kigali

Jay Z na Kanye West mu baraperi 10 bahenze ku Isi mu gutumirwa mu bitaramo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2023 9:33
0


Umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi.Haba mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi iyo ushatse gutumira umuhanzi mu gitaramo runaka hari amafaranga uba ugomba kumuhemba bitewe n’urwego agezeho hatitawe ku bwoko bw’igitaramo umutumiyemo.



Muri iyi nkuru turagaruka ku rutonde rw’abahanzi 10 bakora injyana ya Hip Hop baca amafaranga menshi ku muntu ubatumiye mu gitaramo kurusha abandi ku Isi nk'uko byagaragajwe ku rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru The Richest Lifestyle.

1. Jay-Z (Miliyoni y’Amadolari(1,000,000) ku gitaramo)

Ntibitangaje cyane kuba umuraperi Shawn Carter uzwi nka Jay-Z ariwe muraperi wa mbere uhenze kurusha abandi ku Isi mu kumutumira mu gitaramo bitewe n’ubukire asanganywe dore ko afite amafaranga asaga Miliyari 2.5 z’Amadolari ya Amerika , akaba ari nawe muhanzi wa mbere ukize ku Isi. Gutumira Jay-Z mu gitaramo ntibyoroshye kuko asaba akayabo ka Miliyoni imwe y’amadolari ku gitaramo kimwe ni ukuvuga asanga Miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko aya mafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’ibyumvikanyweho n’impande zombi ndetse n’ubwoko bw’igitaramo aba baraperi baba batumiwemo.

2. Kanye West (Guhera ku madolari 500,000 kugeza kuri 1,000,000)

Kanye West ni umuraperi,umwanditsi w’indirimbo,umu producer,umucuruzi ndetse n’umunyamideli umaze kubaka izina ku Isi.Kugira ngo akandagire mu gitaramo runaka agomba guhabwa Amadolari ya Amerika  ari hagati y’ibimbi 500 na na Mliyoni imwe.

3. T.I  (Guhera ku madolari 350,000 kugeza ku 700,000 ku gitaramo)

Clifford Harris wamamaye ku izina rya T.I benshi bita 'King Of The South', ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini bakunzwe ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabo usigaye unakina filime, kugirango umutumire bigusaba amafaranga ari hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 700 by'amadorari ya Amerika  ku gitaramo kimwe.

4. Drake (Guhera ku madolari 350,000 kugeza ku 600,000 ku gitaramo)

Aubrey Graham uzwi nka Drake ni umuraperi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Canada ariko ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Kugira ngo Drake yitabire ubutumire mu gitaramo runaka agomba guhabwa amadolari ari hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 600.

5.  Lil Wayne (Guhera ku madolari 300,000 ku gitaramo)

Dwayne Carter wamamaye nka Lil Wayne yatangiye umuziki ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko gusa. Ntawe ushidikanya ko Lil Wayne ari umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi mu njyana ya Hip Hop.Kugira ngo Lil Wayne akuririmbire mu gitaramo wateguye ugomba kumuha byibuze amadolari ibihumbi 300 kuzamura.

6.Nicki Minaj (Guhera ku madolari 250,000 ku gitaramo)

Nicki Minaj ni umwe mu baraperi bake b’abakobwa bakomeye ku Isi.Nicki Minaj yigaragaje cyane abinyujije mu itsinda rikomeye rya Young Money.Kugira ngo Nicki Minaj yitabire igitaramo cyawe ugomba kuba wamuteganyirije arenga ibihumbi 25 by’Amadolari ya Amerika 

7. 50 Cent (Guhera ku madolari 150,000 ku gitaramo)

Curtis Jackson benshi bazi nka 50 Cent ni umuraperi umaze kubaka izina kandi w’umukire ku rwego rwo hejuru dore ko amaze gutsindira ibihembo byinshi cyane muri muzika ye.Ushaka kumwifashisha ugamba kuba ufite byibura ibihumbi 150 by’amadolari.

8. Kendrick Lamar (Guhera ku madolari 140,000 ku gitaramo)

Umuraperi Kendrick Lamar uzwiho imyandikire y'ubuhanga, amaze kwihesha agaciro muri muzika ye kuko umuntu umukeneye mu gitaramo cyangwa mu bindi birori runaka agomba kuba afite amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 140 by’amadolari.

9.  J. Cole (Amadolari 135,000 ku gitaramo)

Jermaine Lamarr Cole uzwi cyane nka J.Cole ni umuraperi,umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuproducer ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Kubera ingufu uyu musore yashyize mu muziki we, byamugejeje ku rwego rushimishije.Ubu ushaka kwifashisha J.Cole mu gitaramo ndetse n’ibirori runaka agomba kuba yitwaje byibuze ibihumbi 135 by’amadolari.

10. Cardi B

Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B ari mu baraperikazi bakunzwe cyane muri Amerika n'ahandi ku Isi. Uyu wamenyekanye mu buryo bwihuse kubera ikiganiro 'Love & Hip Hop New York' cyerekanaga ubuzima bwe akiri umumansuzi, kuri ubu ari mu bahabwa agatubutse mu bitaramo. Gutumira Cardi B wibitseho ibihembo birimo na Grammy Award, bisaba kuba witwaje byibura amadolari ibihumbi 120 kuzamura.

Ikinyamakuru The Richest Lifestyle gitangaza ko aya mafaranga atariyo bahabwa muri buri gitaramo bitabiriye kuko akenshi baranayarenza cyane ahubwo aya niyo fatizo badashobora kujya munsi yayo. Aya mafaranga ngo akenshi bayahabwa mu bitaramo bisanzwe cyangwa mu byo mu kabyiniro aho usanga batanarenza iminota 20 ku rubyiniro. Iyo ari ibindi bitaramo bikomeye birimo n'iserukiramuco (Festivals), usanga aba baraperi bahabwa akubye kabiri aya bahabwa mu bitaramo bisanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND