Korari Ambassadors of Christ yamaze benshi amatsiko ku bijyanye n’isano ndetse n’amateka ifitanye n’Umubyeyi Remera, nyuma izamura amarangamutima ya benshi binyuze mu ndirimbo zayo zikundwa n’abato n’abakuze.
Isano n’amateka biri hagati ya korari Ambassadors of Christ n'Umubyeyi Remera, byagarutsweho mu gitaramo cyo gukusanya
inkunga yo kubaka urusengero rwa Remera, hakorwa igitaramo kitazibagirana mu mitima
ya benshi.
Igitaramo "Umubyeyi Remera Concert" cyabereye muri Camp Kigali kuwa 17 Nzeri 2023, kitabiriwe n’amakorali akunzwe mu
itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi harimo korari Umusamariya
mwiza, Way of hope, Ambassadors junior, ndetse na Ambassadors of Christ yateguye
iki gitaramo.
Umunyamuryango wa Ambassadors of Christ ubwo yagarukaga ku mateka ari hagati yabo n’itorero, yakomoje ku byashingiweho hashingwa
iyi korari ndetse n’isano riri hagati yabo.
Yavuze ko Ambassadors of Christ yashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe komora benshi ibikomere no
kugarura icyizere cya benshi cyari kimaze gutakara kubera agahinda ko kubura
ababo.
Iyi korari yashinzwe ku mpamvu zo gutanga ihumure ku
bantu, bamenyeshwa ko Imana ikibakunda kandi itigeze iva mu ruhande rwabo, yiyemeza
gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Remera, nayo ibabera umubyeyi irabakuza.
Batangaje ko izina “Umubyeyi Remera” risobanuye
byinshi kuri bo, harimo no kwishimira uburere ryabahaye, no gukunda Imana
bakomoye muri iri torero kuva ari bato kugeza bakuze.
Isano riri hagati y’Umubyeyi Remera na Ambassadors of Christ, rishingiye ku burere bwatanzwe n'itorero ku bizera yari ifite harimo n'iyi korari, ikaba umubyeyi wa benshi.
Amateka atangaje, ni uko iyi korari yagukiye
muri iri torero bagafatanya mu bihe bigoye bubaka umurimo w’Imana, bakagarura
benshi kuri Kristo.
Mu buhamya bwagarutsweho na benshi, batangaje ko iri
torero ryafashije benshi mu buryo bunyuranye harimo gukuza bamwe mu buryo bw’umwuka, gushyingira
bamwe bakubaka, n’ibindi.
Iki gitaramo cyakurikiwe n’abatari bacye yaba
abitabiriye n'abakoreshaga murandasi, kandi bitanga uko bashoboye mu gukusanya
inkunga izubaka urusengero rwa Remera SDA Church.
Nyuma yo kuvuga ibigwi byaranze umubyeyi remera, gushimira abagize uruhare mu iterambere ryayo, ndetse n'abayobozi babanye nayo bakayitiza amaboko, habaye kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu ndirimbo zakunzwe mu myaka ya kera n'ubu.
Amateka yabo n'Umubyeyi Remera ntazasibangana mu mitima yabo
TANGA IGITECYEREZO