RFL
Kigali

Ibye birimo amacenga! Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe ku nshuro ya Gatanu - VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/05/2023 10:41
0


Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown mu kubyina, amaze umwaka umwe n'amezi atanu afunze. Uyu munsi urubanza rwe rusubitswe ku mpamvu y'uko hafashwe ibizamini by'utanyangingo ndangasano "ADN".



Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, mu cyumba gifite nimero kane cy'urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hari kuba urubanza ruregwamo Tity Brown. 

Isaha ya saa tatu za mu Gitondo ku isaha y'i Kigali mu Rwanda ni bwo uru rubanza rwari kuburanishwa. Abari bategereje uru rubanza batunguwe no kumva ko rusubitswe. 

InyaRwanda.com twegereye Me Mbonyimpaye Elias wunganira Tity Brown, atubwira ko "Urubanza rusubitswe kubera ko itariki ya Gatatu Gicurasi 2023 najyanye n'umwunganizi wanjye gupimisha ibizamini bya ADN, none ntiboraboneka. Batwijeje ko muri Nyakanga bizaba byabonetse".

ADN izafasha iki muri uru rubanza? 

Kubera ko uriya mukobwa yasambanyijwe agaterwa inda, agasaba ko ikurwamo bikozwe n'umuganga ubifitiye ububasha mu bitaro bya Kibagabaga, basanze yaratewe inda. Iriya nda yakuwemo ariko habikwa ibyo bisigisigi. Bizahuzwa rero na ADN ya Tity Brown barebe niba koko yaramuteye inda. 

Ese Tity Brown yaba yarateye indwara uriya mukobwa? 

Havuzwe amakuru y'uburwayi budakira bwatewe uriya mukobwa. Ibi ni ibinyoma byambaye ubusa kuko ibipimo byafashwe, byerekana ko nta ndwara yatewe uriya mukobwa. 

Uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro eshanu 

Ntibisanzwe kuko ababa muri Showbiz nyarwanda bazi neza ko yaba Prince Kid, Ndimbati, Bamporiki na Turahirwa Moise baburanye byihuse nyamara Tity Brown aracyazubazwa. 

Ku ngingo yo kubura amikoro bishimangirwa nuko abanyamategeko babanje kunganira Tity Brown bikuye muri dosiye. Dosiye yahise ifatwa na Me Mbonyimpaye Elias. Uyu munyamategeko yatubwiye ko uru rubanza ari urw'inshinjacyaha ku buryo rushobora gusubikwa inshuro zitagira ingano. 

Urubanza rwe rusubitswe inshuro eshanu ku mpamvu zirimo igihe umwunganira yabuze uko babonana, umucamanza yagiye ku masomo, dosiye ye yabuze ku munsi nyirizina w'urubanza ndetse n'uyu munsi havuzwe ibya ADN. 

Wibuke ko Tity Brown yatawe muri yombi mu Ugushyingo kwa 2021. Uriya mukobwa wavutse ku itariki 1 Mutarama 2004, yagiye gusura Tity Brown ku itariki 14 Kanama 2021. 

Tariki 14 Mata yari kuburana mu mizi ku cyaha aregwa birangira haburanishijwe imanza 10 urwe rurasubikwa ku nshuro ya kane rwimurirwa none ku mpamvu z'uko dosiye ye yari yabuze mu rukiko.

Mu Ukuboza kwa 2021 ni bwo Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ishimwe Thierry afungwa iminsi 30 y'agateganyo. Yahise ajurira ariko urukiko Rwisumbuye rutesha agaciro ubujurire bwe. 

Icyaha cyo gusambanya umukobwa w'imyaka 17 yagikoze ku itariki 14 Kanama 2021. Me Mbonyimpaye Elias yari yaraburanye n'umukiriya we kubera uburwayi. Indi nshuro rwasubitswe kubera umucamanza wari wagiye ku masomo, hari tariki 8-2-2023. 

Umukobwa yavutse 1-1-2004 bityo igihe yasambanywaga yari ataruzuza imyaka y'ubukure. Umwana yoherejwe gusura nyirarume mu biruhuko, atashye ahitira kwa Tity Brown. Uyu mwana yasabye ko inda ikurwamo icyakora bafashe ibipimo babihuza na Tity Brown basanga niwe wamuteye inda. 

Tity Brown yifuje ko yajyana n'umwunganizi we gufatwa ibizamini

Ku itariki 3 Gicurasi 2023 Me Mbonyimpaye Elias yajyanye na Ishimwe Thierry kuri Rwanda Forensic Laboratory hafatwa ADN. Uyu munsi rero urubanza rwimuriwe ku itariki 20 Kanama 2023 saa Tanu za mu Gitondo. Uru rubanza rusubitswe kubera ko ibizamini bya ADN bitaraboneka.

Tity Brown amaze umwaka umwe n'amezi 5 mu gihome 

Me Mbonyimpaye Elias yabwiye abanyamakuru ko urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe kubera ko ibizamini bya ADN bitaraboneka

IKGANIRO UMUNYAMATEGEKO WA TITY BROWN YAGIRANYE N'ITAGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND