RFL
Kigali

Yaririmbye iminota 40’, asigira ikote umufana! Omah Lay yatanze ibyishimo mu gitaramo cye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2021 1:29
0


Ni umwana mu myaka akaba umuhanzi mu muziki! Saa tatu n’iminota 59’ umuhanzi w’umunya-Nigeria Omah Lay yaserutse ku rubyiniro rwa Kigali Arena, atanga ibyishimo ku bihumbi n’ibihumbi bari babucyereye kumwakira nyuma y’igihe kinini bamubona ku byapa byamamaza no mu bitangazamakuru.



Igihagararo cye ntigikanganye, ariko inganzo ye ituma arenga imipaka. Uyu muhanzi umaze imyaka ibiri mu muziki, yakoreye amateka muri Kigali Arena mu gitaramo cyiswe ‘Kigalifiesta’ cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021.

Abantu batangiye kwinjira muri iki gitaramo kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021. Biganjemo urubyiruko n’abandi bazi neza indirimbo z’abahanzi batumiwe muri iki gitaramo.

Umubare w’abitabiriye iki gitaramo muri Kigali Arena wagiye wiyongera umunota ku wundi, kugeza igitaramo kirangiye.

Omah Lay yataramiye i Kigali, nyuma ya mugenzi we w’umunya-Nigeria Adekunle Gold. Ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandatu barimo Platini, Bushali, Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Ish Kevin.

Mbere y’uko atangira kuririmba, uyu muhanzi yabwiye abanya-Kigali ko yishimiye kubataramira, kandi ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe. Yavugaga ko atorohewe n’uburyo ibyuma biri kuvuga, ariko ko akora uko ashoboye kugira ngo anezeze abitabiriye iki gitaramo.

Omah Lay byageze hagati mu gitaramo yikura ikote aritera mu bafana, umunyamugisha ni uwarifashe. Yaririmbye indirimbo nka ‘Bad influence’, ‘infinity’, ‘Fire my Mind’, Gold’,...

Uyu muhanzi yaririmbaga anabyina, yari yitwaje Dj wamufashije kuririmba mu buryo bwa ‘Semi-Live’.  Mbere y’uko aririmba indirimbo ye yise ‘Understand’, uyu muhanzi yahamagaye ku rubyiniro inkumi zimufasha gususurutsa abantu. Yahisemo abakobwa babiri nyuma y’iminota micye yari amaze yitegereza mu bari imbere ye.

Iyi ndirimbo ye ‘Understand’ imaze amezi atatu isohotse, ariko imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 20. Yageze ku ndirimbo ye yise ‘Godly’ ibintu bihindura isura, buri wese wari muri iki gitaramo ajya mu bicu, aririmba iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro cyihariye.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro saa 22: 40’ avuga ko yishimiye uko yakiriwe, ati ‘Ndabakunda’.

Ku rubyiniro yabanjirijwe n’abahanzi bo mu Rwanda.  Ariel Wayz ni we wabanjirije abahanzi muri iki gitaramo:

Uyu muhanzikazi yaserutse ku rubyiniro ahagana saa moya: Nicyo gitaramo gikomeye aririmbyemo, kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yakoresheje ijwi rye yumvikanisha ubumenyi yavomye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aririmba indirimbo ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na King James, yasohotse mu mezi icyenda ashize. Iyi ndirimbo yahaye igikundiro uyu muhanzikazi, bigaragaza imbaraga zo gukorana nk’abahanzi.

Yaririmbye izindi ndirimbo ze nka ‘La vida Loca’, ‘Depanage’ yakoranye na Riderman, ‘Boy from Mars’ yakoranye na Jumper Keellu. Avuga ko yishimiye kuririmba muri iki gitaramo.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, yasanganiwe n’umuhanzi Juno Kizigenza bahararanye muri iki gihe. Mu kumwakira, Ariel Wayz yasabye abantu kumufasha kwakira inshuti ye, ubundi barahoberana abantu bavuza akaruru k’ibyishimo.

Aba bahanzi baririmbanye indirimbo ‘Away’ yihariye impeshyi ya 2021, ndetse yari ihataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards. Uyu muhanzikazi yacurangiwe n’itsinda rya Target Band.

Umuraperi Ish Kevin ni we wari utahiwe! Uyu musore yafashe bugwate urubyiruko rugenzi rwe, ku buryo indirimbo yose ateye bajyaga mu bicu. 

Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri uyu wa 13 Ugushyingo, ashima buri wese waje kumushyigikira muri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Amakosi’ aherutse gusohora n’izindi.

Umwami w’amajyepfo [Davis D] ni we wari utahiwe! Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Ifarashi’, imaze umwaka isohotse, iri hafi kuzuza miliyoni imwe y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Yakomereje ku ndirimbo ye yise Biryogo’ yabaye idarapo ry’umuziki we. Aririmba indirimbo yise ‘Sex’ ayitura abakobwa bose biyumva ko ari beza. Uyu muhanzi yaririmbye anabyina bikiriza abanyabirori n’abandi bari bakinjira mu gitaramo.

Muri iki gitaramo, Davis D yafashe umwanya yifuriza isabukuru y’amavuko mugenzi we Ish Kevin aranamuririmbira. Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Itara’, avuga ko ifite igisobanuro gikomeye mu buzima.

Umuhanzi uhatanye muri Afrima ni we wari utahiwe! Uyu muhanzi watangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga yaserutse abyina, agaragaza ko yishimiye gutarama muri iki gitaramo.

Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba, akomereza kuri ‘Veronika’, ‘Aba ex’ yakoranye na Ben Adolphe. Mbere y’uko aba bahanzi bombi baririmba, Platini yasabye buri wese ufite umukunzi batandukanye kumwandikira.

Ben Adolphe yatunguranye muri iki gitaramo, kuko atari ari kuri ‘affiche’ y’iki gitaramo. Basoje kuririmba, Platini yagize ati “Amashyi menshi kuri Ben Adolphe.”

Mbere y’uko yanzika n’indirimbo ze zitandukanye zirimo nka ‘Shumuleta’ ‘Attention’, Platini yafashe umwanya yunamira umuraperi Jay Polly witabye Imana mu minsi ishize.

Jay Polly yitabye Imana hashize igihe gito bakoranye indirimbo yitwa ‘Somaha’. Nyuma y’urupfu rwe, Platini yahise ayishyira kuri shene ye ya Youtube.

Platini yifurije iruhuko ridashira uwari inshuti ye y’akadasohoka, avuga ko amukumbuye. Ati “Imana ihe iruhuko ridashira umuvandimwe Jay Polly. Turagukumbuye.”

Umwami wa Kinyatrap ni we wari utahiwe! Bushali ni umutaramyi wa cyane, byagera ku ndirimbo ‘Ku gasima’, Kigali Arena ikanyeganyega. Uyu muhanzi afite indirimbo zikomeye mu micurangire zizihari ingoma z’amatwi za benshi.

Uyu muhanzi utamaze igihe kinini mu muziki, ashyigikiwe n’injyana yise ‘Kinyatrap’ yashyize hanze indirimbo zamwaguriye igikundiro mu gihe gito.

Yaririmbye indirimbo ze nka ‘Umwirabura’, ‘Igifu’, ‘Kinyatrap’, ‘Tsikizo’ n’izindi. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa 22: 40'.

AMAFOTO YA OMAH LAY MU GITARAMO I KIGALI:



Umunya-Nigeria Omah Lay yasigiye urwibutso abanya-Kigali binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe



Omah Lay yaririmbaga abaza abafana be niba biteguye gukomeza kwishimana nawe

 Omah yijeje kongera gutaramira mu Rwanda

Omah Lay, ni umuhanzi muto mu myaka ariko akaba umuhanga mu muziki

Omah yaririmbye indirimbo zirimo ‘Infinity’, ‘Godly’ n’izindi

Bushali yanyeganyeje Kigali Arena mu ndirimbo ze zirimo ‘Kinyatrap’, ‘Tsikizo’ n’izindi

Bushali yakiranywe urugwiro ku rubyiniro ku buryo atashakaga kurekura indangururamajwi

Bushali yagaragaje ko ahetse ku mugongo injyana ya Kinyatrap 

AMAFOTO YARANZE IGITARAMO CYA OMAH LAY I KIGALI


Platini yifashishije ababyinnyi atanga ibyishimo ku bitabiritye igitaramo ‘Kigalifiesta’ cyabereye muri Kigali Arena

Platini yaririmbye acurangirwa n’itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band

Platini yunamiye umuraperi Jay Polly witabye Imana tariki 2 Nzeri 2021



Davis D yasabye ko amatara bayazimya mbere y’uko aririmba ‘Itara’, indirimbo ifite igisobanuro

Davis D yavuze ko buri wese azi neza igisobanuro cy’iyi ndirimbo mu buzima bwe

Imyambarire ya Davis D mu gitaramo cya ‘Kigalifiesta’ cyatumiwemo Omah Lay


Ish Kevin yaririmbye mu gitaramo cya Omah Lay yizihiza isabukuru y’amavuko ye


Ish Kevin ukunzwe n’urubyiruko muri iki gihe, yabaye umuhanzi wa kabiri waririmbye muri ‘Kigali Fiesta’

Ish Kevin yabwiye abafana be ko abakunda cyane kandi ko abafite ku mutima

Umuhanzikazi Ariel Wayz yasusurukije abantu mu ndirimbo zirimo ‘La Vida Loca’, ‘Depanage’

Ariel Wayz yatumiye ku rubyiniro Juno Kizigenza baririmbana indirimbo bise ‘Away’

Ariel Wayz yakoresheje imbaraga nyinshi yumvikanisha ubumenyi yavomye ku ishuri rya muzika rya Nyundo

Abashyushyarugamba Mc Buryohe na Bianca baserutse muri iki gitaramo saa 18:00

Kigali Fiesta’ kiri mu bitaramo bikomeye umunyamkuru Bianca ayoboye


Mc Buryohe na mugenzi we Bianca bafatanyije gususurutsa abantu mbere y’uko abahanzi batangira gutarama

‘Kigali Fiesta’ ni kimwe mu bitaramo byari byitezwe mu Mujyi wa Kigali kuva mu mpera z’Ukwakira 2021

AMAFOTO: Visual Color








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND