RFL
Kigali

Ukuri ku bivugwa hagati ya Miss Nyambo Jessica n'umuhanzi Malani Manzi

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:13/09/2023 8:07
5


Umukinnyikazi wa Filime ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda yavuguruje amakuru amaze iminsi avugwa ko ari mu rukundo n'umuhanzi uri kuzamuka, Malani Manzi.



Ahantu henshi hatandukanye ku mbuga nkoranyambaga wahasangaga amafoto y'aba bombi bivugwa ko baba bibereye mu munyenga w'urukundo

Ni mu kiganiro uyu mukobwa  yagiranye na InyaRwanda ubwo yaduhanirizaga amakuru y'ukuri ku bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati "Ni ukuri ntabwo ndi mu rukundo na Malani Manzi, maze iminsi mbona amafoto n'amashusho byacu bikwirakwira hirya no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko twaba turi mu ibanga rikomeye cyane, gusa ariko ukuri guhari ni uko Atari byo 100%.

Nyambo Jesca kandi yakomoje ku hantu ibi byose byaba byarakomotse agira ati "Mbere na mbere ubundi Malani Manzi ni inshuti y'unshuti yanjye, twarahuye turamenyana ndetse n'umva afite n'impano idasanzwe mu kuririmba kandi njyewe mba numva nashyigikira umuntu ufite impano, nibwo twajyanye mu kiganiro ku Isibo Tv turi kumwe."

"Ubwo abantu bongeye kutubonana muri BK Arena mu mukino wa Basketball wahuzaga APRC BBC na REG, batangira kuvuga ko dukundana. Nyamara ahubwo nta nubwo twari twajyanye kuko twarahahuriye bisanzwe tutabipanze hanyuma nk'umuntu tuziranye dutangira kwifatira amafoto, hanyuma abantu batangira kuvuga gutyo ko twaba turi mu rukundo".

Uyu mukobwa asoza avuga ko we ubwe yifitiye umukunzi bakundana kandi bameranye neza ariko utari Malani Manzi.

Malani Manzi ni umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza cyane abikesha indirimbo nshya yise "Nuyu"  iri gukundwa bidasanzwe.


Amafoto y'aba bombi n'iyo yatumaga bavuga ko bari mu rukundo


Nyambo Jesca yatangaje ko ari inshuti ye bisanzwe






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NUYU" YA MALANI MANZI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UKWISHAKA Olivier1 year ago
    Nibyiza kuba ufite umukunzi kandi ukagira ninshuti hagataho ibihe byiza👍👋
  • naomi8 months ago
    nyambo turagukundacyane mn ihangane imana izaguha ugukunda kandi nawe ukunda kandi uzahirwe murukundo rwawe God bles you
  • naomi8 months ago
    urarenze kbx
  • naomi8 months ago
    kbx
  • naomi5 months ago
    cyazeeeee





Inyarwanda BACKGROUND