Umuhanzi Firebaoy yavuze ko kuba icyamamare bituma umuntu yumva ko ari hejuru cyane y'abandi hanyuama agatangira gukora amakosa menshi bikanamwangiza mu mutwe.
Umuhanzi Adedamola Oyinlola Adefolahan ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi ku mazina ya Fireboy, yongeye kugaruka ku ngaruka mbi zo kuba icyamamare n'ubwo abantu bose bahora bifuza kwamamara bakamenyekana amahanga yose.
Fireboy wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Peru, Bandana ndetse n'izindi zitandukanye, yavuze ko kuba icyamamare ari ibintu byangiza mu mutwe cyane harimo no kwishyira hejuru, ibyo bituma abantu b'ibyamamare bakora amakosa menshi.
Fireboy yavuze ko kwamamara ari nk'amafaranga, gusambana, ibi byose bikoresha umuntu bikamugira igitangaza hanyuma agatangira gukora amakosa ya hato na hato.
Mu kiganiro yagiranye na Chude Jideneo, Fireboy yagize ati "Kwamamara byangiza mu mitekerereze, ni nk'amafaranga cyangwa se gusambana byose bikoresha umuntu amakosa menshi."
Akomeza ati "Kwamamara byangiza ibitekerezo, bigukoresha ibintu utari usanzwe ukora. kwamamara bituma wumva ko uri hejuru y'ibintu byose hanyuma ugatangira gukora amakosa menshi."
Nyuma yo kuvuga ibyo byose ubwamamare bukoresha abantu, yavuze ko nyuma yo gukora amakosa buri wese ahita akota ukaba utagira uburyo bwo guhita wikosora kubera ko buri wese aba yamaze kumenya amakosa yawe.
Fireboy yagize ati "Iyo uri icyamamare ugakora amakosa, buri wese ahita abimenya. Ntabwo bimeze nko kuba uri umuntu usanzwe ngo uhite wihutira gukosora amakosa yawe. hari amakosa menshi ukora akagutwara n'amafaranga."
Ubwamamare bwagererenyijwe na Satani ushuka abantu hanyuma bamara gukora amakosa agahita abigarama ati "mbivuga" kandi iyo satani yashutse umuntu agakora icyaha bimusaba imbaraga zihambaye mu rwego rwo gukuraho rya kosa.
TANGA IGITECYEREZO