Nyuma y'uko bitangajwe ko umubano wa Joe Jonas na Sophie Turner utameze neza ndetse ko bari mu nzira za gatanya, bidasubirwaho uyu muhanzi yamaze kwaka gatanya nyuma y'imyaka 4 arushinze n'iki cyamamarekazi muri Sinema.
Gatanya zikomeje guca ibintu mu byamamare by'i mahanga, kuri ubu yageze no mu rugo rw'umuhanzi Joseph 'Joe' Jonas n'umugore we Sophie Turner bari bamaranye imyaka 4 barushinze. Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko aba bombi batabanye neza ndetse ko Joe Jonas yaba yaratangiye gushaka uzamwuganira mu mategeko mu manza za gatanya.
Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Joe Jonas, wamamaye cyane mu itsinda rya 'The Jonas Brothers', yamaze kugeza impapuro zisaba gatanya umukinnyi wa filime w'Umwongerezakazi, Sophie Turner bari bamaranye imyaka 4 barushinze banafitanye abana babiri b'abakobwa.
Joe Jonas yamaze kugeza mu rukiko impapuro zaka gatanya Sophie Turner
PageSix yatangaje ko Joe Jonas mu mpamvu yagaragaje muri izi mpapuro zisaba gatanya harimo nko kuba bamaze igihe bafitanye ibibazo batabasha kumvikanaho, kuba Sophie Turner atita ku muryango wabo cyane cyane abakobwa babo kuko ariwe ukunze kubarera no mu gihe ari mu bitaramo bizenguruka Amerika yajyanye nabo mu gihe umugore yari yibereye mu iraha.
Sophie Turner wihorera mu birori yaba ariwe nyirabayazana wisenyuka ry'urugo rwabo
Joe Jonas w'imyaka 34 yagaragaje ko Sophie Turner w'imyaka 27 adashyira imbere urugo rwabo kandi ko ibibazo bafitanye byatumye amarangamutima y'urukundo agenda akendera. Uyu muhanzi kandi anavuga ko umugore we akunze kumara igihe kinini mu bubari, ibitaramo n'ibindi bintu by'iraha kurusha uko yaba arikumwe n'abana.
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko Sophie Turner wamamaye muri filime y'uruhererekane ya 'Games Of Thrones', yaba yarananije Joe Jonas kuva barushinga bakunze kugirana ibibazo bimuturutseho.
Aba bombi bari bamaze imyaka 4 barushinze banabyaranye abana babiri
Joe Jonas yatangiye gukundana na Sophie Turner mu 2016, aza kumwambika impeta y'urukundo mu 2017 ndetse barushinga mu 2019 ari nabwo yamushyize mu mashusho y'indirimbo 'Sucker' y'itsinda ahuriyemo n'abavandimwe be. Kugeza ubu bagiye guhana gatanya bamaze no kubyarana abana 2.
TANGA IGITECYEREZO