Iwacu Muzika Festival iserukiramuco nyaRwanda ryitezweho kongera kuzamura no gukundisha umuziki nyaRwanda abatari bake binyuze mu ruhurirane rw’ibitaramo ryagatutse.
Ibitaramo bya Iwacu na Muzika Festival byatangiye mu mwaka wa 2019 bizenguruka Intara zose z’u Rwanda.
Gusa Ibi bitaramo biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID mu mwaka wa 2020 maze bihindurirwa umuvuno bitangira kuba binyujijwe kuri televiziyo y’u Rwanda.
Umwaka wari ushize ibi bitaramo bya Iwacu na Muzika bitaba, bikaba bigiye kongera gusubukurwa hazengurukwa Intara zose z’u Rwanda nk’uko amakuru yizewe InyaRwanda ifite abyemeza.
InyaRwanda Kandi yamenyeko abahanzi hafi ya bose bamaze kwemeranya na EAP ndetse ubu igisigaye akaba ari ingengabihe yabo n’uko intara zizakurikirana.
Iwacu Muzika Festival yagarutse
Ubwo biheruka i Ngoma aba bari benshi
Ibi ni bya bitaramo bihagurutsa imbaga
Uwabyitabiriye wese arizihirwa
TANGA IGITECYEREZO