RFL
Kigali

Ibirori byo Kwita Izina byaherekejwe n'umusangiro waririmbyemo ibyamamare

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/09/2023 12:01
0


Nyuma y'umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19 abana b'ingagi 23 bavutse muri uyu mwaka, abanyarwanda ndetse n'ibyamamare bahuriye mu musangiro wakurikiye uyu muhango wabereye mu Kinigi.



Abashyitsi bakuru bose bise amazina abana b'ingagi bakiriwe muri uyu musangiro n'abayobozi ba RDB babashimira kuba barifatanyije muri ibi birori byo kwita izina.

Ni ibirori byagaragayemo abahanzi nka Ruti Joel, Mani Martin ndetse n'umuhanzikazi ASA ufite ubwenegihugu bw'ubufaransa ariko akaba akomoka muri Nigeria yise izina ari umwana w'ingagi wo mu muryango wa Dushishoze wabyawe na Shishikara. Uwo mwana w’umuhungu yamwise “Inganzo”.

Bukola Elemide uzwi nka ASA yataramiye abanyacyubahiro batandukanye bari muri uyu musangiro [Gala Dinner] aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo  ‘Ocean’ n’izindi zakunzwe haba muri Afurika ndetse no ku Isi hose.

ASA kandi yagiye gutaramira abashyitsi muri uyu musangiro nyuma yo kuva gusura urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi abanza kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda. 

Uretse ASA wari mu bashyitsi akaba yaranise izina umwana w'ingagi, uyu mugango wataramyemo abandi bahanzi nka Ruti Joel, Mani Martin, Dawidi na Christiane Boukuru bose bahuriye kuba bakunzwe mu ndirimbo ziri mu njyana gakondo.

Ibi birori bisa nk'ibirori byahozemo mu muco nyarwanda byo kurya ubunnyano nyuma yo kwita izina umwana wabaga amaze guhabwa izina hanyuma abana n'ababyeyi bagasangira mu birori byo kwishimira uwo mwana.


Mani Martin yataramiye abanyacyubahiro bari mu musangiro wabaye nyuma yo kwita izina


Christiane Boukuru yahaye ibyishimo abitabiriye uyu musangiro


ASA yagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba.


ASA yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe harimo Ocean


Ubuhanga bw'umuhanzikazi ASA ntabwo bushidikanywaho


Umuyobozi wa RDB yasabye abitabiriye uyu musangiro kujya baza mu Rwanda kenshi cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND