Kigali

Paris Jackson yunamiye Se, Nyakwigendera Michael Jackson ku isabukuru ye y'imyaka 65

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/08/2023 21:27
0


Umukobwa wa Nyakwigendera Michael Jackson akaba n'umuhanzikazi w'imyaka 25 y'amavuko yunamiye Se ejo hashize tariki 29 Nyakanga 2023, umunsi wakagombye kuba ari isabukuru ye y'amavuko y’imyaka 65.



Paris Jackson arimo guha icyubahiro se Michael Jackson ku munsi yakabaye yizihizaho isabukuru y’imyaka 65 iyo aza kuba akiriho.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo uyu mukobwa w’imyaka 25 yunamiye se, wapfuye mu 2009 ubwo yari afite imyaka 11 abinyujije muri video yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, n’igaragaza Paris kuri stage kuri Las Colonias Amphitheater muri Colorado, ariko kuvuga ku mubyeyi we Michael.

Muri video ya mbere, Jackson yagize ati: "Uyu munsi rero ni umunsi w'amavuko ya papa." Ati: “Kandi igihe yari akiriho, yangaga umuntu uwo ari we wese uzirikana isabukuru ye y'amavuko, akamwifuriza 'Isabukuru nziza'.”

Uyu muhanzikazi yakomeje agira ati: "Mu by’ukuri ntiyashakaga ko tunamenya umunsi we w’isabukuru y'amavuko, kuko atashakaga ko dutegura ibirori, cyangwa ikindi kintu nk'icyo."

Ati: “Ibi mbivuze kuko, imbuga nkoranyambaga aribwo buryo bwiza abantu basigaye bakoresha muri iyi minsi bagaragariza abandi ko babakunda cyangwa babitayeho. Iyo utifurije umuntu 'Isabukuru nziza' ukoresheje imbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko utamukunda, ndetse ko utamwitayeho.”


Ku wagakwiye kuba umunsi w'amavuko wa se, Jackson yashishikariye abamukundaga bose gushishikazwa no kwita kubyo yakundaga

Jackson yakomeje avuga ukuntu abantu bagiye bamutuka bakamubwira nabi cyane kubera kutifuriza Se isabukuru nziza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ishize. Bamwe bamubwiraga ko atamukundaga, bituma rero afata umwanzuro wo gufata video akayishyira kuri Instagram abwira abamukurikira ko yizeye ko ibashimisha.

Kuri uyu wa kabiri, uyu muhanzikazi yashyize ahagaragara video ya kabiri ya Instagram ari kuri stage kuri sitade ya Colorado, aho yaririmbanaga n’amatsinda abiri y’umuziki; Incubus na Bad Flower.

Jackson yabwiye abari aho ati: "Ni umunsi w'amavuko wa papa. Kandi uyu munsi yakagombye kuba afite imyaka 65, ariko yafashe imyaka ye 50 ayikoresha asuka ibyuya n'amarira, asakaza urukundo n’ishyaka mu byo yakoze byose, kugirango mpagarare hano kuri stage imbere yanyu nsakuriza mu ndanguramajwi.”

Yongeyeho ati: "Rero, mugomba byose. Ndifuza gufata isegonda ryo kumenyekanisha undi muryango wanjye, ari bo basore n’inkumi turi kumwe hano kuri stage."

Video ya gatatu yasangije abamukurikira kuri Instagram yamwerekanaga ari mu rwambariro. Aho yashishikarizaga abafana ba se kwizihiza isabukuru ye y'amavuko bagira uruhare m byo yaharaniraga kugeraho, nk'imihindagurikire y’ikirere no guharanira uburenganzira bw’ibidukikije n’ubw’inyamaswa.

Jackson yasoje agira ati: "Ibi byari ibintu yakundaga kandi yashishikariraga cyane, sinshobora kumuvugira, kuko ndi umuntu utandukanye kandi simbizi nk’uko yari abizi, ariko nzi neza ko yabikundaga."

Si Paris wunamiye se gusa n’abavandimwe be Bigi Jackson (wahoze yitwa Blanket) w'imyaka 21, na Prince Jackson w'imyaka 26, bagaragaye mu ruhame i Las Vegas kuwa kabiri baha icyubahiro umubyeyi wabo witabye Imana.


Michael Jackson amaze imyaka 14 yitabye Imana

Muri Kanama 2018, Jackson yifatanije n’abavandimwe be mu guha icyubahiro se ku isabukuru ye y’imyaka 60, maze bitabira “Michael Jackson Diamond Birthday Celebration” i Mandalay Bay. 

Muri ibyo birori ni naho baherewe igihembo cy'umurage cyiswe ‘Elizabeth Taylor Legacy Award’ mu cyimbo cya se kubera ibikorwa by'ubutabazi yakoranye na Fondasiyo ya Elizabeth Taylor akiriho.

Michael Jackson wibukwa uyu munsi yapfuye muri 2009 afite imyaka 50 y’amavuko. Uyu mwami wa Pop yitabye Imana afite indirimbo zirenga 150.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND