RFL
Kigali

Abanyarwanda basabwe kumenya indwara ya Hemophilia isaba akayabo mu buvuzi– AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/08/2023 11:55
0


Ishyirahamwe ry'abarwayi ba Hemophilia muri Afurika y'Iburasirazuba mu bihugu bine ; Tanzania, Uganda, Kenya n'u Rwanda bahuriye mu Mujyi wa Kigali mu nama y'iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge aho abarwaye iyi ndwara ya Hemophilia bagaragaje icyizere cyo kubaho.



Abitabiriye uyu muhango bemeza ko ugereranyije na mbere hari impinduka zikomeye binyuze mu bufasha n’inkunga bahabwa umunsi ku munsi. 

Umwe mu barwayi bawitabiriye witwa Nsengiyumva Amosi, uyirwaye  yagaragaje ko yafashwe akiri muto kubona umuti bikabasaba gukoresha amafaranga arenga Milyoni 3.

Yagize ati “Ndi umurwayi w’iyi ndwara ya Hemophilia, kandi mu by’ukuri iyi ndwara ntabwo yandura, iyi ndwara barayivukana , ni indwara igenda mu maraso kuko amaraso aba adafashe neza.

Njye rero narayivukanye nkajya nkunda kuva cyane, nakuka iryinyo nkava cyane mu rugo batabizi, kugeza ku myaka 7 iza kumenyekana ubwo nagiye kwa muganga, barampima, bamfata amaraso bayatwara mu Bufaransa. Ubwo ibisubizo byaturutse mu Bufaransa nibyo byaje byemeza ko ndwaye iyi ndwara ya Hemophilia.

Kuva iyi ndwara yagaragara mu Rwanda bwa mbere hashize imyaka myinshi ntamuti wayo uhari, ubwo rero hakomeza gushakishwa umuti wayo wayivura urabura, aho ubonetse mu gihugu cy’u Bufaransa, agacupa kamwe kakagura Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inane y’amafaranga y’u Rwanda .Uwo munsi twaguze uwo muti , uducupa 6 dutanga amafaranga menshi”.

Nsengiyumva yakomeje avuga ko Hemophilia ari indwara iteza ibibazo bitandukanye mu muryango. Ati "Iyi ndwara kuko mu bibazo itera harimo; Ubukene mu muryango, irica, ni indwara ibabaza cyane, ni indwara itera ubumuga, ni indwara itanya imiryango n’ibindi. 

Abanyarwanda ntabwo bari bayimenya kuko hari ubwo umwana ayivukana, yaba atagenda neza cyangwa ava amaraso menshi bakavuga ngo baramuroze, bakajya mubapfumu aho kugira ngo umwana akire ahubwo bikiyongera.

Rero ndagira ngo menyeshe ababyeyi byumwihariko aho bari hose ko iyi ndwara ni indwara mbi cyane, bityo ko nibajya babona umwana wabo ari kuva amaraso adahagarara igihe gitoya bajye bihutira kujya kwa muganga kuko iyi ndwara ibagamiye abantu bose”.

Ku bijyanye n’imbogamizi zikiri mu buvuzi bw’iyi ndwara, Nsengiyumva Amosi yagize ati: ”Mu Rwanda turacyafite ikibazo gikomeye kuko hari abaganga batazi iyi ndwara, ibyo rero bituma no kubona imiti bigorana kuko ihenze cyane.

Minisiteri nayo ikwiye gukomeza kudufasha kugira ngo tubone ahantu dukorera tugire n’aho tubarizwa nk’abarwayi ba Hemophilia na cyane ko hari n’ibikoresho tutabona”.

Umwe mu babyeyi bafite abana barwaye Hemophilia witwa Dukuze Vivine , yagaragaje uko umwana we yafashwe n’uko yabimenye.

Yagize ati: “Njye mfite umwana ufite ikibazo cya Hemophilia B, kugeza ubu afite imyaka 14 y’amavuko, twabimenye hashize imyaka 2, twajyaga kwamuganga ava amaraso ntakame, akabyimbirwa cyane kurenza abandi, mukugenda dushakisha impamvu twaje kujya kwa muganga dusanga arwaye indwara ya Hemophilia B”.

Uyu mubyeyi we, yemeje ko nubwo ubuvuzi bwayo buhenze, babona ubufasha bwa Minisiteri y’ubuzima ndetse n’abandi bafatanyibikorwa ku buryo ngo umwana we avurirwa ubuntu n’imiti akayihabwa.

Uyu mubyeyi yatanze ubutumwa ku bandi babyeyi agira n’icyo asaba Leta. Ati:” Leta twayisaba gukomeza kudukorera ubukangurambaga kuko Hemophilia ni indwara abantu batazi cyane.

Ni indwara abana bacu batari bakira, ariko iyo bakurikiranwe barageraho bakabyumva kuko ni uburwayi abantu babana nabwo ntihagire icyo bubatwara. Ndasaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babo babimenya bakihutira kubajyana kwa muganga”.

Ku ruhande rwa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wari umushyitsi muri uyu muhango yashimiye cyane abagize igitekerezo kugira ngo uyu muryango ushingwe.

Yagize ati: "Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane ubuyobozi bwa Rwanda Fraternity Against Hemophilia ku bw’uyu muryango bakoze ndetse n’igitekerezo bagize. Rero ndanabizeza ubuvugizi bushingiye ku barwayi ndetse n’ibitaro mu gihugu hose”. 

Tom Close kandi yashimiye abafatanyabikorwa n’abagize ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byaje kwifatanya n’u Rwanda ari byo; Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwakiriye uyu muhango.

Ubusanzwe indwara ya Hemophilia irimo ubwoko bubiri, Hemophilia A, na Hemophilia B. Iyi ndwara abantu barayivukana ndetse umuntu uyirwaye akunda kuva amaraso cyane ku buryo atabasha kuvura.

Iyi ndwara ntabwo abantu benshi bayizi ndetse na bamwe mu baganga ntabwo bari bayimenya neza dore ko n’ababyeyi batangira gushidikanya mu gihe bagiye gusiramuza abana babo cyangwa kubavuza abana bakava amaraso ntakame.

Tariki 30 Kanama 2023, hashyizweho andi mashami 2 azajya afasha abarwayi ba Hemophilia; Ishami ryo mu Majyepfo (Rizafasha abo mu Majyepfo no mu Ntara y’Iburengerazuba), Ishami ryo mu Burasirazuba ndetse no muri Kigali rizajya rizafasha no mu Majyaruguru. Ibi bizabafasha mu rugendo rwo kuva mu rugo bajya gufata imiti cyangwa kwivuza.










Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND