Iratunejeje Phoibe, umukobwa witegura kurushinga n'umusore Aime Patrick Bigirimana wamekanye ku izina rya Real Beat, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka "Bridal shower".
Uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi n'inshuti ze kugira ngo ajye kwibanira na Producer Real Beat ubuziraherezo, ubona ko yishimye cyane. Hanyuma y'ibyo, ejo kuwa Kane ku itariki ya 31 Kanama 2023, aba bombi bazajya gusezera imbere y'amategeko.
Ubukwe bw'uyu musore Real Beat na Iratunejeje Phoibe buzaba ku itariki ya 9 Nzeri 2023. Ni ubukwe biteganijwe ko buzabera kuri Kigali Bliss mu muhango wo gusaba no gukwa naho gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri EAR Paruwasi ya Rebero.
Producer Real Beat, ni umwe mu batunganya umuziki bahagaze neza hano mu Rwanda bitewe n'indirimbo yagiye akora zakunzwe cyane bidasanzwe.
Uyu musore kuri ubu abarizwa mu nzu itungaya imuziki yitwa "Country Records", akaba yarahaje asimbura umusore Element wari uhamaze igihe kitari gito.
Ni ho kuri ubu akomeje kugaragariza ubuhanga bwe ntashidikanywaho mu gutunganya indirimbo ndetse benshi bakaba banavuga ko ari gutanga icyizere mu muziki.
Umukunzi wa Real Beat yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
TANGA IGITECYEREZO