Iradukunda Gad yasobanuye byinshi kuri filime yise “Kwivuko Series”i garuka ku buzima abatuye mu cyaro banyuramo, ndetse asobanura ku bakinnyi bakinamo bamamaye mu mafilime akunzwe mu Rwanda.
“Kwivuko Series” ni filime yanditswe ikanayoborwa na Iradukunda Gad, agahitamo gufatanya na bamwe bazwi muri Sinema nyarwanda nka kanyombya wakunzwe guhera mu myaka yakera, Dogiteri Nsabi uri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kubera urwenya rwe, Mama Sava n’abandi.
Iyi filime ivuga ku buzima bw’icyaro benshi bakuriramo bugoye.Benshi bakuze mu buryo bugoranye, biga nabi bitewe no kuvukira mu buzima bukennye ariko baza kuba abantu bafatika.
Bamwe bajyaga kwiga bataha bakajya guhinga, abandi
bakajya kuragira amatungo, abandi bagacikisha amashuri kubera amikoro nyamara
bitewe no kwihangana bakazahindura ubuzima bagakira.
Mu kiganiro na Inyarwanda,Gad yatangaje ko yatangiye bimugoye ndetse
adafite icyizere cyo gukomeza gukora,kuko yabonaga ibyo ashaka gukina byose
barabikinnye,nyuma aza gutekereza gukina ku buzima bw’icyaro no gutanga inyigisho
kuri rubanda.
Umuyobozi wa Filime “Kwivuko Series”, Iradukunda Gad yagize ati “Nabonaga
nta cyizere cyo gukora kuko nabonaga ibyinshi barabikinnye kandi
barafatishije, nyuma nza kwibuka ko natanga inyigisho igaruka ku buzima
bw’icyaro benshi baba baraciyemo bamwe bakanabwiyibagiza bageze mu mijyi”.
Uyu musore, yatangaje ko iyi filime yagarutse no ku buzima bubi bw’abana bo
mu cyaro bahura nabwo igihe biga,yaba ubukene, kutitabwaho, kunanirana kubera
ibigare n’ibindi.
Avuga ko afite byinshi ahishiye abanyarwanda kandi ko filime ye “Kwivuko Series” igira uruhare mu guhindura sosiyete nyarwanda yaba mu myitwarire, uburere ndetse no kubashimisha binyuze mu bahanga
b’abanyarwenya bakinamo.
Inama ya Gad ku bakunzi b’ibihangano bye,ivuga ko bakwiye kutarambirwa
bagaharanira icyo bashaka nk'uko nawe amaze kugera kuri byinshi mu buhanzi bwe
binyuze mu gukora cyane no kwigirira icyizere.
Yashimiye cyane abafatanyabikorwa be barimo
abakinnyi,abamuha ibitekerezo, abagira uruhare rwo kuzamura no kwamamaza filime ye ndetse
n’abafana bamwereka urukundo umunsi ku munsi.
Igaruka ku buzima bw'icyaro bugoye benshi banyuzemo,ariko bikarangira batsinze
Abarimo Mama Sava, Dogiteri Nsabi, Kanyombya, Mitsustsu nabo bakinamo
Benshi banyuze mu buzima bukomeye ariko bahinduka ibyamamare mu bikorwa bitandukanye,nta kure umuntu atava
TANGA IGITECYEREZO