Kigali

Menya utubari 8 wasohokeramo muri izi mpera za weekend ukahasiga ayawe ugatahana ibyishimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/08/2023 20:41
1


Mu mpera za Weekend usanga abanya-Kigali bibaza aho wasohokera n’umuryango mukaba mwaganirira ahantu hatuje heza wanafatira amafunguro ateguye neza. Hari abakunda aho biba byabereye hamwe ujya ugasanga ni ukubyina bukagucyeraho. Hari umuziki mwiza uvangwa n’abahanga babisobanukiwe.



Iyi nkuru yacu iraca ku mayange tumwe mu tubari 10 wasohokeramo muri iyi weekend. Izakomeza igaruke ku tubari twose two mu mujyi wa Kigali dufite umwihariko wo gutanga Serivisi nziza.

Duhereye mu karere ka Nyarugenge usanga utubari twinshi ariko udufite ibyo wavuga ko byaba bisamaje bikaba byakurura abakiriya ni duke kuko usanga buri kabari ibyo gafite n’akandi ari uko.

Ariyo mpamvu usanga abantu bahitamo gusohokera aho bari busange umwihariko w’amfunguro, ibyo kunywa bitangwa n’abafite umuhate n’umurava wo kutabihiriza abakiriya ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari n’abahanga mu kuvanga imiziki bagenda bafasha abakiriya kugubwa neza ukeneye kubyina akisanga.

1. Nofla Motel, mu Kiyovu


Nofla Motel nta Weekend y'ubusa ihaba

Nofla Motel ishobora kwakira ubukwe n'ibindi birori

Abaje kwiyakira bicara nk'abari iwabo, mu ntebe nziza

Ukibaza ahantu wagana ugafata amafunguro ateguwe neza ukaba wahabwa icyo kunywa ndetse n’umuziki ugezweho uba uvanze n’uwo mu bihe byo hambere ucurangwa na Dj Martin aho ushobora kujya ni muri Nofla Motel. Iherereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka peyage. Ni mu nsi y’inyubako zikoreramo RSSB (Rwanda Social Security Board). 

Ni hamwe mu hantu ushobora gusohokera ntiwicwe n’irungu bitewe nuko haba gahunda zitandukanye. Abahanzi bafite amazina mu Rwanda bahasimburana muri weekend. Vuba aha hacurangiye Mico The Best, B-Threy, Fireman araza kuba ahari iri joro. Buri weekend yahoo igira umwihariko. 

Abavanga imiziki barimo Dj Briane, Dj Phil Peter, Dj Khalim n’abandi batandukanye bagiye bahakorera mu bihe bitandukanye. Dj Martin ukorera aha muri Nofla Motel yabwiye Inyarwanda ko aha ari ho hantu urubyiruko rwisanga bitewe nuko hashya buri Weeekend kandi hakaba hafite umwihariko wo kuba mu gihe”Abandi bafunze imiryango, twe hano muri Nofla turakesha”.

2. The B Lounge, Nyamirambo

THE B Lounge ihari rugari abahanzi n'abavanga imiziki. Ni akabari keza kari hejuru muri etage aho uba witegeye Nyamirambo yose


Ku itariki 15 Kanama 2023 abatuye n’abagenda I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge bakiriye ahantu hashya bazajya basohokera. Ni akabari kari hejuru muri etage iri imbere ya Kiliziya Gatorika ya Charles Rwanga, imbere y’inyubako z’urukiko rw’ubucuruzi. 

Ubwo bafunguraga aka kabari hari abahanzi barimo Bushali, B-Threy, Marina na Kenny Sol basusurukije abitabiriye uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro The B Lounge. Hari kandi Dj Briane na Mc Tino bafashije abantu bari bahaje huzuye dore ko byanabaye ngombwa ko bakesha bitewe nuko bari baryohewe ubudasigaza. 

Ni akabari gafite umwihariko w’igikoni gifite amafunguro meza ndetse n’inzoga ziri mu zigezweho muri iyi minsi ku bakunda gusohoka. Iyo uri muri aka kabari uba witegeye Kigali uyirebera mu mpande zose kuko hari ku gisenge cy’inyubako ndende. Ni akabari kagezweho gafite uburyo bwo gucungirwa umutekano ku buryo na cya gihe manyinya yakuyoboka bagufasha gutaha udateje sahinda.

3. Bahaus Bar Nyamirambo


Aka kabari ni kamwe muri duke dusigaye mu mujyi wa Kigali tugifite abamansuzi. Kari muri hamwe haha akazi abahanzi nyarwanda, abavanga imiziki n’abashyshyarugamba. Mc/Dj Anitha Pendo yagiye ahakorera kenshi aza kuhasiga abandi bakinjira mu mwuga bataragira amazina ahambaye ariko babyitwaramo neza. 

Kuri ubu hasimburana abavanga imiziki barimo Tasha The Dj, Dj Fabiola bari kumwe na Mc Kalypso. Ni kenshi bakira abahanzi bakaza kuhataramira. Mu minsi ishize Platin P yarahataramiye ari kumwe n’ababyinnyi be. Hari hakubise huzuye.

4. Green Corner, Nyamirambo



Aka ni akabari kari mu nyubako iri ku muhanda ujya ku murenge wa Nyakanda. Ni akabari gafite ahantu hanini abafite ibirori bakwisanzura kandi gafite akabyiniro ku buryo iyo amasaha akuze abari muri bar bamanukira hasi mu kabyiniro. Ku wa Gatandatu haba hari band icuranga indirimbo za hambere n’izigezweho yitwa Noeud De la Paix’Ipfundo ry’amahoro’ bacuranga umuziki mwiza. Baratangira kuhacurangira guhera kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya mbere cya Nzeri.

5. Kaizen Hotel


Iyi ni imwe muri Hotel zigezweho mu guha akazi urubyiruko rwo mu ruganda rw’imyidagaduro. Niho Impala de Kigali zicurangira igisope ariko haba na Silent Disco haba hari abavanga imiziki batandukanye barimo Dj Didyman, Tasha The Dj, Deelex The Dj n’abandi. 

Hakunze kubera amasabukuru y’abafite amazina azwi mu myidagaduro bitewe nuko bashyize imbere guteza imyidagaduro yo mu Rwanda. Ni Nyabugogo, etage iri ku muhanda uzamuka werekeza ku isoko rya Kimisagara. Aha naho barakora bugacya nta kibazo cy’amasaha bajya bahura nacyo.

6. Amariah Villa


Aka ni akabari gashya kari mu karere ka Nyarugenge , mu murenge wa Nyamirambo ahazwi nko mu Miduha. Bazwiho kugira inyama zirimo:Ikidari, ihene irimo umuceri,imishishito, ragoux de chevre n’izindi. Haba abahanga mu kuvanga umuziki nka Tasha The Dj na Dj Black.






Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe Silent Disco. Ni ahantu hatuje kandi heza ku bifuza gusohokera ahantu hatari akavuyo.

7. Kikac Loung

Aka ni akabari gafite umwihariko w’ibiryo byitiriwe abafite amazina mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Fayzo. Hari kandi inyama bise Mignone. Ni ahantu ushobora kujya ukahahurira n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba abahaje kuhafatira rimwe cyangwa se kuhafatira amafunguro arimo Kawunga dore ko bazi kuyiteka. 

Abarimo Mico The Best, Niz Beat, abahanzi, abakinnyi ba filimi, abanyamakuru b’imyidagaduro, n’abandi bakunze kuba ariho bafatira icyo kunywa no kurya. Ariko rero bagira Sauna na Massage biri mu bikurura abantu b’ingeri zitandukanye. 

Aka kabari gaherereye mu Nyakabanda ahazwi nka Skol cyangwa se kuri Contineri. Ni akabari ka abashinzwe inyungu za Bwiza mu muziki. Ni Claude uhujimfura na Dr Kintu usanzwe areberera inyungu za Bebe Cool mu Rwanda no mu karere.

8. Cadillac Night Club



Aha ni hamwe mu hantu hari mu mujyi wa Nyarugenge hagati. Aka kabyiniro gakorera mu nyubako za KIC, Ground Floor. Abahanga mu kuvanga imiziki barahasimburana ariko by’umwihariko Dj Marnaud akunze kuba ariho akorera buri wa Gatandatu. Ni kamwe mu tubyiniro twihagazeho tugendwamo n’abakoze ikofi.

Mu nkuru itaha tuzareba utundi tubari twiza abanyakirori bakwiriye gusohokeramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irene1 year ago
    Ibyo nukuri nibyo nibogira igiti cyambere mumugi wakigali bacyotsa ureba haba igiti kiryoha ndakibatuye hamwe numu chef waho ugikora



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND