Kigali

Will Smith yahishuye ikintu yicuza kubana be

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/08/2023 8:58
1


Icyamamare muri Sinema no mu muziki, Will Smith, yamaze gutangaza ikintu yicuza ku bana be babiri, ndetse anavuga ko atewe ipfunwe n'ibyo yabakoreye bakiri bato.



Will Smith umukinnyi wa filime w'icyamamare akaba n'umuraperi watangiye kwandika izina kuva mu 1988 kugeza n'ubu akiri umwe mu basitari bakomeye ku Isi, yagarutse ku mibanire ye n'abana be babiri yabyaranye n'umugore we Jada Pinkett Smith, byumwihariko yahishuye ikintu yicuza kubana be nabo b'ibyamamare.

Mu kiganiro Will Smith yatumiwemo  'Hart to Heart' gikorwa n'umunyarwenya Kevin Hart, yagarutse ku byiyumviro afite ku kuba abana be Jaden Smith na Willow Smith bose ari abasitari kandi bamenyekanye bakiri bato bitewe n'ababyeyi babo.

Will Smith arikumwe n'abana be Jaden Smith na Willow Smith

Will Smith yagize ati: 'Bintera ishema kuko abana banjye ari abanyempano kandi bakaba batarigeze bareka imico myiza twabatoje. Narinzi ko uko bakomeza kumenyekana bizabahuma amaso bakibagirwa ibyo twabatoje bakiri bato''.

Uyu mugabo ukunze kugarukwaho cyane, yakomoje ku kintu yicuza yaba yarakoreye abana be ubwo Kevin Hart yakimubazaga. Will Smith yasubije ati: ''Mu by'ukuri simfite ibintu byinshi nakwicuza kubana banjye uretse ikintu kimwe gusa. Nicuza ko natumye bajya mu Isi y'imyidagaduro bakiri bato. Nabahatiye ko bagomba kunkurikiza uko byagenda kose''.

Will Smith yahishuye ko yicuza kuba yarahatirije abana be kuza mu myidagaduro bakiri bato

Will Smith w'imyaka 54 yakomeje agira ati: ''Sinigeze mpa abana banjye amahirwe yo guhitamo ibyo bashaka gukora. Kuva bakiri bato nababwiye ko niba bataje muri filime bagomba kujya mu muziki. Mu mutwe wanjye numvaga ko ibyo nakoraga aribyo ariko ubu bintera ipfunwe iyo nibutse ibintu nabacishijemo bakiri bato''.

Smith yavuze ko atigeze aha abana be amahirwe yo kwihitiramo ibyo bakora

Mu gusoza iki kiganiro Will Smith yagiranye na Kevin Hart kinyura kuri Peacock, avuga ko nubwo yicuza kuba yarahatirije abana be kuza mu myidagaduro, atewe ishema n'uko babyitwayemo neza kuri ubu bakaba babasha gukora ibintu byabo aribo bifatiye imyanzuro bidasabye ko we n'umugore we babyivangamo..






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules king lion b1 year ago
    Ico novuga nukubashimira cane komerezaho from🇧🇮



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND