Kigali

Amagambo y'urukundo Byiringiro Lague yageneye umwana we wagize isabukuru - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/08/2023 21:27
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Byiringiro Lague, yifurije isabukuru nziza imfura ye Iliza Isla Nessa wujuje umwaka umwe w'amavuko, avuga ko amufata nka papa we.



Abinyujije ku mbugankoranyambaga, Byiringiro Lague yifurije isabukuru nziza umwana w'umukobwa w'imfura Iliza Isla Nessa wujuje isabukuru y'umwaka kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023.

Byiringiro Lague Yagize Ati" Isabukuru nziza y'amavuko mwana wanjye nkunda cyane akaba ari nawe Papa mfite kugeza ubu. Mwana wanjye ndakwifuriza ibyiza byose nyagasani atanga, ni wowe shema ryanjye ufite byinshi uvuze mu buzima bwanjye ndagukunda cyane. Isabukuru y'umwaka mukobwa wanjye."

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y'amavuko, ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo yasabye anakwa Uwase Kelia, mu muhango wabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC. Akaba kuri ubu ari umukinnyi wa Sandvikens IF amaze gutsindira ibitego 5 mu mikino 10 ya shampiyona amaze kuyikinira.

Hano Byiringiro Lague n'umugore we biteguraga kwibaruka

Umwana wa Byiringiro Lague ubwo yabonaga izuba







Byiringiro Lague yashimiye umugore we kuba yeremeye kumbyarira imfura ye 

Nessa yujuje imyaka umwaka umwe w'amavuko 


Umuryango wa Byiringiro Lague nyuma yo kwibaruka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND