Umuririmbyi w’umunya-Tanzania, Raymond Shababan wamenye nka Rayvanny ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda, ni nyuma y’agahinda yagize kubera igitaramo yari afite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kitagenze nk’uko yabishakaga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama
2023, uyu muhanzi yasohoye amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n’abo bakorana
mu muziki. Avuga ko ari i Kigali mu Rwanda.
InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Tetema’ yaraye muri Elizabeth Apartment i Nyarutarama mbere y’uko
mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023 afata indege imwerekeza
muri Tanzania.
Si ubwa mbere Rayvanny ageze i Kigali, kuko mu 2019
yahakandagiye agenzwa n’umushinga w’indirimbo yari afitanye na Meddy.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yashinje
abamutumiye muri Congo kugira uruhare mu migendekere mibi y’igitaramo yagombaga
gukorera abafana b’umuziki we.
Avuga ko batabashije kumusanga kuri hotel ngo baganire
birambuye kuri iki gitaramo mbere y’uko ajya aho yagombaga gutaramira.
Amashusho amugaragaza ari kuririmbira abantu batishimye
ahanini biturutse ku kuba yatinze kubataramira. Hagaragara kandi bamwe
bamusanga ku rubyiniro.
Uyu munyamuziki yavuze ko ntacyo umutima umushinja,
kuko yari yiteguye mu mbaraga ze zose gutanga ibyishimo, ariko abamutumiye
ntibamufasha.
Yavuze ko ari amahirwe atakaje kuba atabashije
gutaramira neza abakunzi be nk’uko yabyifuzaga.
Bamwe mu batanze ibitekerezo bifatanyije nawe mu
kababaro, abandi bavuga ko nawe yagize uruhare mu byatumye igitaramo cye muri Goma
kitagenda neza.
Diamond nawe yatangaje ko yasubitse igitaramo
yagombaga gukorera muri Berlin mu iserukiramuco Afro Fest kubera abamutumiye
batubaharije ibyo bavuganye.
Yiseguye ku bakunzi be, ariko avuga ko akomeje ibiganiro n’abari bamutumiye.
Rayvanny ni umuhanzi, w’umwanditsi w’indirimbo wanyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya WCB Wasafi Record ya Diamond.
Uyu musore yavukiye kandi akurira mu gace ka Nzovwe mu
Mujyi wa Mbeya. Ni umwe mu bagezweho kandi bakunzwe mu njyana ya Bongo Flava.
Mu 2021 yafunguye inzu y’umuziki yise ‘Next Level Music’, kandi azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Kwetu’ yaharuye inzira y’umuziki we.
Ibi byatumye mu 2022 atangaza ko yavuye muri WCB kugirango yite kuri ‘Label’ ye.
Rayvanny yatangaje ko ari i Kigali, ni nyuma yo gutenguhwa n'abamutumiye muri Congo
Rayvanny yaciye i Gisenyi mbere y'uko agera i Kigali aho yacumbitse
Rayvanny yaherukaga i Kigali muri 2019 akorana indirimbo na Meddy
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TETEMA' YA RAYVANNY NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO