Kigali

Amashimwe niyo yuzuye umutima wanjye - Akari ku mutima wa Josh nyuma y'igitaramo cye cya mbere

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/08/2023 16:18
0


Nyuma y'uko inzozi ze zibaye impamo, umuramyi Josh Ishimwe yatangaje ko umutima we wuzuye amashimwe kuko byagenze neza cyane kurenza uko yabitekerezaga.



Tariki 20 Kanama 2023 nibwo Josh Ishimwe yakoze igitaramo cy'amateka yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" yafatanyijemo na Alarm Ministries na Christus Regnat. Kitabiriwe n'abantu ibihumbi barimo ibyamamare nka Gahongayire, Masamba Intore, Tonzi, Gaby Kamanzi n'abandi.

Aganira na InyaRwanda, Ishimwe Joshua yatangaje ko afite amashimwe menshi mu mutima we kuko Imana yakoze ibirenze ibyo yayisabye, inzozi ze zigasohorera mu nyubako ya Camp Kigali. Josh yagize ati: "Mfite amashimwe niyo yuzuye umutima wanjye sinogenda ntashimye!"

Josh yatangaje ko ubwo yapfukamaga imbere y'imbaga yari yitabiriye igitaramo cye, yumvaga yuzuye amashimwe bitewe n'indirimbo yari azamuye yumva bimujemo gupfukama. Yabishimangije ijambo ry'Imana rivuga ngo abayoborwa n'umwuka ni bo bana b'Imana. 

Ati: "Byaje gutyo nabiyobowemo na Mwuka ntabwo nabiteguye ariko byaje mbikurikiza uko biri."

Agereranije n'ibyo yari yiteze kuzabona mu gitaramo cye cya mbere aricyo yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa," Josh yavuze ko byarushije cyane uko yabitekerezaga ndetse ko habonetsemo inyungu ifatika cyane cyane iyo mu Mwuka kuko ariyo iba ikenewe cyane.

Aseka yagize ati: "Ntabwo mbizi hashobora kuba havuyemo inyungu zombi. Ariko iy'umwihariko tuba dushaka ni iy'umwuka, n'amafaranga ni meza ariko kubona abantu bahuye bagahembuka bidashingiye ku idini runaka, byari ibintu byiza pe."

Josh Ishimwe yavuze ko abantu batunguranye yiyambaje ku rubyiniro barimo Alex Dusabe umaze imyaka myinshi mu muziki n'abandi baririmbyi bamufashaga kuririmba ari abantu b'intore cyane afata nk'ikitegererezo cye.

Ati: "Alex Dusabe ni umuntu w'ikitegererezo kuri nge by'umwihariko kandi ni n'umuntu nzi kuva kera ndi muto, navuga ngo kuboneka kuri stage yange byari byiza cyane byari ngombwa nk'umuntu ufite imyaka 18 mu muziki nge nkaba mfite imyaka ibiri n'igice. Ni old generation iri gufasha new generation."

Josh yashimiye abahanzi bakuru mu muziki bamutunguye bakaza mu gitaramo cye, avuga ko ari ibintu atatekerezaga.

Aho yagize ati: "Ni abantu b'ikitegererezo mu muziki wa gakondo by'umwihariko kandi nkashima cyane ko baje kunshyigikira mu gitaramo cyanjye cya mbere ntabwo nari mbyiteze, ni surprise nabonye kandi ndabishimira Imana."

Josh Ishimwe wahurije abantu baturutse mu madini atandukanye mu gitaramo cye cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa, yasabye abantu kutishingikiriza cyane ku madini kuko mu ijuru atazabayo, abasaba kubana neza bakiri mu isi.

Ati: "Dukorera Imana imwe, twizera Imana imwe, ni ukuvuga ngo no mu ijuru ntabwo tuzaba dutandukanye ntabwo mu ijuru hazaba idini iri n'iri, ahubwo tuzaba turi umwe twese. 

Niyo mpamvu gukorera Imana birenze idini. Idini ni ikintu cyashyizweho kugirango umuntu abone aho abarizwa, ariko Imana ni imwe twizere Imana imwe, dukundane, dufashanye buri wese mu idini rye cyangwa itorero arusheho kuba uwejejwe muri ryo."

Josh kandi yashyize hanze CD iriho indirimbo ze, ntiyashyiraho igiciro gihamye ku bashaka kuyigura, avuga ko buri wese azayugura amafaranga ashaka mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga ibikorwa bye.

Yagize ati: "Nta giciro kiriho, navuze ko kugura CD ari uburyo bwo kuntera inkunga uko umuntu yifite, hari uburyo bwa nimero ni 0782008361 iyo ni nimero umuntu ashobora koherezaho inkunga ye. Amazina ariho ni Ishimwe Joshua, niyo ibaruyeho. 

Ni uburyo bwiza bwo gushyigikira umurimo w'Imana, no kumfasha no kunshyigikira muri urugendo nsa nk'aho ntangiye nyuma y'igitaramo cy'Ibisingizo bya Nyiribiremwa."


Josh Ishimwe yanyuzwe cyane n'igitaramo cye cya mbere


Josh Ishimwe yashimye Imana ko inzozi ze zibaye impamo


Josh Ishimwe yakoze igitaramo cy'amateka yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa"


Papi Clever na Dorcas mu bafashijwe cyane mu gitaram cya Josh Ishimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND