Kigali

USA: Umukinnyi wa filime Ron Cephas Jones yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/08/2023 7:33
0


Umukinnyi wa filime Ron Cephas Jones wubatse izina muri filime y'uruhererekane yitwa 'This Is Us' yitabye Imana ku myaka 66 y'amavuko.



Ron Cephas Jones wari umwe mubakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe na filime zitandukanye yakinnye, yitabye Imana mu ijoro ryakeye nk'uko byatangajwe n'umukobwa we Jasmine Cephas Jones washyize hanze itangazo ryashenguye benshi yemeza ko Se yitabye Imana nyuma y'uko byari bimeze amasaha menshi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umukinnyi wa filime Ron Cephas Jones yitabye Imana ku myaka 66

Muri iri itangazo Jasmine Cephas Jones yavuze ko Se yitabye Imana azize indwara y'ubuhumekero yari amaranye imyaka itanu ndetse anasaba abafana be gushyira mu masengesho yabo umuryango wabo muri iki gihe cy'akababaro barimo.

Yamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'This Is Us' yakinnye imyaka 7

CNN yatangaje ko Ron Cephas Jones yari amaze igihe kitari gito afite ikibazo cy'ubuhumekero ndetse ko mu 2020 yabazwe ibihaha. Izina rya Ron Cephas ryamamaye ku rwego mpuzamahanga cyane kubera filime y'uruhererekane yitwa 'This Is Us' yakinnye kuva mu 2016 kugeza mu 2022. Iyi ikaba yaranamuhesheje ibihembo 3 bya 'Emmy Awards' na 2 bya 'MTV Movie Awards'.

Mu 2021 Ron Cephas Jones yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi ba filime 30 bakomeye ku Isi b'abirabura

Ron Cephas Jones akaba yitabye Imana amaze gukina muri filime zigera kuri 23 kuva yatangira uyu mwuga. Uyu mugabo kandi yashyize ku rutonde rw'abakinnyi bakomeye ku Isi b'abirabura mu 2021. Asize umugore bari bamaranye imyaka 27 barushinze n'umwana umwe w'umukobwa ari nawe watanze itangazo ry'uko yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND