Kigali

Lionel Messi yagarutse ku byo guhabwa Ballon d'Or n'uko yisanze muri PSG

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/08/2023 8:58
2


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi yasobanuye impamvu atagishaka Ballon d'Or cyane ndetse ko yerekeje muri Paris Saint-Germain atabishaka.



Lionel Messi niwe mukinnyi uhabwa amahirwe menshi yo kuba yakwegukana igihembo gikomeye mu mateka y'umupira w'amaguru gihabwa umukinnyi ku giti cye cya Ballon d'Or ya 2023.

Uyu mukinnyi w'imyaka 36 impamvu ibituma ariwe uhabwa amahirwe menshi, ni uko yegukanye igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar yaburaga mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru ndetse akanegukana igikombe cya shampiyona y'u Bufaransa ari muri Paris Saint-Germain.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine ahanganye na Erling Haaland nawe uhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or, gusa Messi we avuga ko iki gihembo cy'umuntu ku giti cye atakigiha agaciro cyane ahubwo icyo aba ashyize imbere aricyo gutwarira hamwe nk'ikipe.

Ibi uyu mukinnyi yabivuze ku munsi w'ejo ubwo yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru cya mbere kuva yagera mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho naho ari kwigaragagaza cyane kuko amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino 6.

Messi yagize ati "Nabivuze inshuro nyinshi, Ballon d'Or ni ingenzi cyane bitewe no kumenyekana ku rwego rwa buri muntu ku giti cye ariko ntabwo nigeze nyiha agaciro, mu magambo yanjye, ikintu cy'ingenzi kuri njye buri gihe ni ibihembo byo ku rwego rw'ikipe".

"Nagize amahirwe yo kuba narageze kuri byose mu mwuga wanjye kandi nyuma y’igikombe cy'Isi, kiriya gihembo(Ballon d'Or) nkitekerezaho gake cyane, igihembo cyanjye nyamukuru cyari igikombe cy'Isi kandi ubu ndi guhindura ibihe byanjye . 

"Ballon d'Or iramutse ije byaba ari byiza kandi itangaje nta kintu cyabaho kidasanzwe . Nagize amahirwe yo kugera ku ntego zanjye zose mu mwuga wanjye none ubu mfite intego nshya muri iyi kipe ya Inter Miami ".

Muri iki kiganiro n'itangazamakuru, Lionel Messi yanavuze ko atigeze ashaka kuva muri FC Barcelona ngo yerekeze muri Paris Saint-Germain, ahubwo ko  ari ibintu byamutunguye ndetse ko yagerageje no kuguma muri FC Barcelona ariko bikamwangira kubera ikibazo cy'amafaranga.


Lionel Messi waraye avuze ko gutwara Ballon d'Or nta bikimubwiye cyane



Messi yasobanuye ko yagiye muri Paris Saint-Germain ari ibintu bimutunguye atari yarigeze abitegura mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel 1 year ago
    Nibyo Koko byose arabifite arko bavuaga ngo ntawanga ijana murindi
  • Emmanuelle 1 year ago
    Nibyo Koko byose arabifite arko bavuaga ngo ntawanga ijana murindi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND