Kigali

Nyuma y’amezi ane, Isimbi Model yatandukanye na Kigali Boss Babes

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2023 17:48
0


Umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, yatangaje ko yamaze kuva mu itsinda rya Kigali Boss Babes, ni nyuma y’amezi ane ashize bakangaranyije imbuga nkoranyambaga bakimara kwihuriza hamwe.



Yabwiye InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, ko yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri iri tsinda rihurije abagore n’abakobwa batandatu [Alliah Cool, Christella, Queen La Douce, Camille Yvette, Gashema Sylivie ndetse na Alica La Boss].

Isimbi yavuze ko yavuye muri iri tsinda kubera "ubucuruzi n’inshingano." Abajijwe niba ibi atangaza yarabonye ko byabanganira imikorere na gahunda by’iri tsinda, yavuze ‘ntacyo narenzaho’.

Ubusanzwe, Isimbi akora akazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of fashion.

Isimbi agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Closer’ y’abahanzi Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

Uyu mugore asanzwe akora iibikorwa bye bishingiye muri ‘Isimbi Group’ aho akora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda no kubyohereza hanze.

Iki kigo avuga ko kirimo kompanyi eshatu zirimo n’izikora ishoramari, ubujyanama n’ibindi binyuranye.

Isimbi avuga ko iyo abyutse yita ku kubanza kureba niba umugabo we ameze neza- Uyu mugore avuga ko ari umushoramari ukora ibikorwa binyuranye.

Aherutse kuganira n’umwana we w’imyaka 10 amubaza niba kuba afite nyina uzwi ku mbuga nkoranyambaga hari icyo bimubangamiraho ku ishuri, umwana amusubiza ko nta kibazo bimuteye ‘kuko mfite mama mwiza ku isi’.

Isimbi avuga ko ibimufasha gukomeza gutera imbere cyane, ari umugabo we ndetse n’abana be.

Abasigaye muri Kigali Boss Babes bamaze iminsi baca amarenga ko Isimbi atakibarizwa muri iri tsinda. 

Baserutse bonyine mu birori bya Rayon Sports, mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali no mu gitaramo Diamond yakoreye muri BK Arena.

Ku rubuga rw’abo rwa Instagram bamaze kugaragaza ko Isimbi atakiri umunyamuryango.

Ubwo bari mu gitaramo cya Ally Soudy, batangaje ko bakiriye umunyamuryango mushya witwa Alice La Boss.

Uyu mukobwa yinjiye muri Kigali Boss Babes nyuma y’uko agaragaye muri filime ya Alliah Cool yitwa ‘Good book bad Cover’. Asanzwe ari umushabitsi n’umunyamideli, kandi afite sosiyete yise Axis Logistics.

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance [Alliah Cool] wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko kwinjira muri Kigali Boss Babes bisaba 'kuba uri inshuti yacu'.

Avuga kandi ko bitagarukira aho gusa, kuko bisa no kuba ufite 'Vibes nk'izacu'. Ati "Ushobora kuza ukatubihiriza..."

Uyu mugore yavuze ko ushaka kwinjira muri Kigali Boss Babes agomba kuba aniteguye gushyira hanze ubuzima bwe bwite, kuko hari ibiganiro bari gutegura bizavuga ku buzima bw’abo bwite abantu batigeze bamenya.

Avuga ati "Bisaba kuba wemera ko ubuzima bwawe bujya hanze, kuko turi gutegura 'Reality TV Show' kandi bizajya bisaba ko ubuzima bwa buri wese muri twebwe bujya hanze'.

Isimbi Model yatangaje ko yavuye muri Kigali Boss Babes kubera inshingano n'ubucuruzi akora
Isimbi yari amaze amezi ane abarizwa muri iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023
Isimbi ni umunyamideli wabigize umwuga kandi yagiye agaragara mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye
Isimbi [Ubanza ibumoso] yamaze gusimburwa muri Kigali Boss babes

Queen La Douce ari kumwe na Alice La Boss winjiye muri Kigali Boss Babes 

Mu gitaramo cya Ally Soudy, Kigali Boss Babes yatangaje ko yakiriye umunyamuryango mushya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND