Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba yashyigikiye Chriss Eazy mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Stockholm, yahuriyemo Spice Diana wo muri Uganda.
Ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyaririmbyemo
abarimo Chriss Eazy ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Sambolera’ na Spice Diana wo muri Uganda, cyabereye mu Mujyi wa Stockholm
ku wa 8 Werurwe 2025.
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe na Eric Kabera umenyerewe cyane mu gutunganya sinema nyarwanda kuva mu 1994. Cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye muri uyu mujyi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Byitezwe ko nyuma y’iki
gitaramo, Chriss Eazy agomba guhita asubira i Kigali, mbere yo kongera kujya i
Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by’uwo mugabane.
Nyuma yo gutaramira abo
muri Suède, Chriss Eazy azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025 mu gitaramo
azahuriramo na Joe Boy, nyuma yaho Ku wa 3 Gicurasi 2025 azataramira i Paris,
naho ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi.
Ibi bitaramo byateguwe na
Sosiyete ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane
cyane mu Bubiligi.
Chriss Eazy uri kwitegura
gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w'umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat,
akaba n'umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umuyobozi wa Ewuana Brand.
Uyu musore yatangiye
umuziki mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y'impano yiswe "Talent".
Mu 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ese Urabizi?",
akurikiraho "Tegereza".
Indirimbo ze zamenyekanye
cyane mu Rwanda no mu karere, harimo "Inana", "Amashu",
"Sambolela"na "Edeni". Mu Ukwakira 2023, yashyize hanze
indirimbo yise "Bana".
Uretse umuziki, Chriss
Eazy ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y'imideli igamije guteza imbere imideli
n'ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka
"Inana", "Amashu", "Sambolela",
"Edeni", "Bana" n’izindi.
Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ambasaderi Dr. Diane Gashumba ari muri benshi bitabiriye igitaramo Chriss Eazy yahuriye na Spice Diana muri Suede
Junior Giti yavuze ko ari iby'agaciro ari iby'agaciro kubona abayobozi b'u Rwanda bitabira ibikorwa bya muzika
TANGA IGITECYEREZO