Umuhanzi Diamond Platnumz yaraye mu Rwanda i Kigali mu butumire bw'igitaramo African Giants Festival aho biteganyijwe ko azaririmba kuri uyu wa 13 Kanama 2023.
Mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba, nibwo umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije kuri Instagram Story ye yatangaje ko amaze kugera mu Rwanda kuri uyu mugoroba.
Uyu muhanzi ageze mu Rwanda nyuma y'amasaha make umuhanzi Mico The Best atangaje ko ibibazo yari afitanye na Diamond Platnumz byamaze gukemuka kugeza magingo aya akaba ari nta cyasha Diamond afite mu maso y'abanyarwanda.
Diamond Platnumz azataramira abanyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 aho azataramana n'umuhanzi Masamba Intore hamwe n'umubyinnyi Sherri Silver.
Muri iri serukiramuco si Diamond Platnumz utegerejwe cyane gusa kuko mu gusozwa kwaryo hazatarama abahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Nigeria aribo Davido na Tiwa Savage icyo gihe bakazafatanya na Bruce Melodie.
Diamond aje mu Rwanda nyuma yo gutenguha abafana be mu Rwanda ubugira kabiri dore ko umwaka ushize mu kuboza yategerejwe ku kibuga cy'indege ariko akabura hanyuma undi munsi akaba mu kwezi kwa mata aho byari biteganyijwe ko azaza mu Rwanda ariko bikarangira atahabonetse.
Diamond Platnumz yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2017 aho yakoreye igitaramo cyanyuze benshi caybereye i Nyamata Hotel Golden Tulip.
Diamond aje gutaramira mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Canada aho yagiye avuye muri Uganda akaba anafite indirimbo irimo kubica bigacika yakoranye na Jux bita Enjoy.
Diamond Platnumz araye i Kigali aho kuri iki cyumweru azataramira abanyaRwanda.
Nta kurara imitima idahagaze ko ashobora kutaboneka kuko Diamond yamaze kugera mu Rwanda.
Ubwo aheruka mu Rwanda, yavuze ko nta bahanzi bo mu Rwanda azi ariko kuri iyi nshuro agarutse yarakoranye indirimbo na the Ben bise "WHY"
">
Amafoto: Igihe
TANGA IGITECYEREZO