Ni gacye uzumva mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu humvikana inkuru z’umuraperi wasinye amasezerano n’umujyanama uzajya umufasha kugenzura ibikorwa bye by’umuziki, gushakisha amasoko n’ibindi binyuranye.
Rimwe cyangwa se kabiri ni bwo humvikanye inkuru
z’abaraperi bashyize umukono ku masezerano barimo Fireman [Godson] wigeze
gusinya amasezerano muri Label y’ahahise Super Level ya Richard na nyakwigendera
Jay Polly wigeze gusinya muri Touch Record ya Mutesa.
Jay Polly yigeze no kuba muri Label ya The Mane
atamazemo igihe kinini atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Hari umwe mu baraperi bigeze gufashwa n’umuvandimwe we
amukorera zimwe mu ndirimbo zamenyekanye, ariko atangiye kubona umuziki ubyara
amafaranga baratandukanye umwe aca inzira ze.
Uburyo bamwe bagiye batabwa muri yombi mu bihe
bitandukanye, biri mu bituma benshi mu baraperi badakunze kugira abajyanama mu
muziki.
Hari n’abavuga ko injyana bakora atari buri wese
wabasha kwisanisha nayo ngo acunge neza umutungo cyangwa se ngo akurikirane
ibikorwa by’umuziki we.
Rimwe na rimwe abasore bo muri Tuff Gangs bageragezaga
no kwisanisha n’ibyo baririmba batangira kuvugwaho imyitwarire itari myiza
irimo ubusinzi, kurwana no gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu 2012 bananiranywe na Hakizimana Murerwa Amani
wiyise P FLA bamushinja kwitwara nabi, havuka inzigo ikomeye batangira no
gutukana byeruye ibitutsi bya mpangara nguhare mu ndirimbo.
Ubwo Tom Close yegukanaga Primus Guma Guma Super Star
ya mbere mu 2011, abakunzi ba Jay Polly batishimiye ibyavuye mu irushanwa, bateye amabuye ku rubyiniro byitirirwa Tuff Gang yose bamwe bati ‘niko babaye’.
N’ubwo byavugwaga ko abagize Tough Gangs bafite
imyitwarire idakwiye umuhanzi, ntabwo byababujije gukomeza gukundwa dore ko mu
2014 Jay Polly yegukanye PGGSS IV, Bull Dogg yitabiriye iri rushanwa kenshi
ndetse na Fireman yarigiyemo inshuro imwe.
Mu baraperi batanu babaye muri Tough Gang,
Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg ni we wenyine wahonotse ipingu na
gereza.
Yabanye igihe kinini na bagenzi be n’ubwo bacishagamo
bakamara igihe ntawe uvugana n’undi.
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye
ntiyigeze na rimwe akorana n'umuraperi runaka waba uzwi, cyangwa se ngo nawe
yumvikane mu itangazamakuru avuga ko hari uwo yafashije.
Uyu mugabo yemera ko abaraperi ari bo ba mbere bafite
abafana benshi 'hano muri iki gihugu'.
Atanga urugero rw'ukuntu Jay Polly yigeze gushimuta igitaramo
Davido yakoreye i Kigali mu 2018, bikagera aho uyu muhanzi amwiyambaza
akamusanga ku rubyiniro mu rwego rwo kugaragaza ko hari ubumwe.
Avuga ko igikundiro cy'abaraperi kinabonekera ku
bahanzi barimo Riderman, Ama G The Black n'abandi.
Muyoboke yavuze ko hari igihe kimwe yabonye ikiraka
agikorana na Jay Polly, ariko ko bitewe n'ukuntu yari yambaye nk'abaraperi
ababahaye akazi bagizemo gushidikanya.
Yavuze ko Jay Polly yakoze igitaramo gikomeye, uwari
wabatumiye aratungurwa cyane' yibaza niba ariwe yashidikanyagaho ubushobozi
bwe. Muyoboke yemera ko abaraperi bagira abafana benshi, ariko 'ntibagira
Management'.
Uyu mugabo avuga ko mu bahanzi bagiye bakorana yagiye
ashingira 'ku mpano ndetse n'ikinyabupfura' ariko ibi benshi mu baraperi ntibabyujuje.
Ati "Niba udafite ikinyabupfura, udafite n'impano
ntago byakunda. Rero muri ibyo ng'ibyo habura iki mu baraperi bacu?
Avuga ko nta muraperi wakabaye yisanisha
n'abanyamerika, ahubwo akwiye gukora umuziki atekereza cyane cyane ku kuba ari
umunyarwanda.
Yavuze ko iterambere yose rishoboka, igihe umuhanzi
yakunze ibyo akora kandi akagira ikinyabupfura.
Muyoboke Alex avuga ko abaraperi mu Rwanda batakunze
kugira abajyanama mu muziki kubera imyitwarire yabo
TANGA IGITECYEREZO