Umunyarwenya Muhinde ugezweho muri iki gihe, yatangaje ko yakuze afite inzozi zo kuzatera urwenya ariko rimwe na rimwe yagiye yitinya. Avuga ko intera agezeho uyu munsi ayishimira cyane.
Ishimwe Kenny Angelo wamenyekanye cyane nka Muhinde, umwe mu
banyarwenya bari kubaka izina mu buryo bwihuse mu Rwanda, yavutse tariki 10 Mata 2003, avuka ari
umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu b’abahungu.
Aganira na InyaRwanda,
umunyarwenya Muhinde, yavuze ko umuryango we wishimira ibyo akora cyane cyane ko
basanzwe bakunda comedy. Yavuze ko kandi ibyo agezeho uyu munsi abikesha gukora
cyane kandi yishimira aho ageze.
Ati '‘Ntabwo nari
nzi ko nagera aho ngeze uyu munsi, sinarinzi ko byakunda mu gihe gito nk’iki. Nabonaga
bizagorana ariko byari mu nzozi zanjye. Ntabwo natekerezaga ko bizakunda ariko narabyifuzaga,
nkakora cyane ngo nzabigereho.’’
Mu Rwanda, mu
banyarwenya bose Muhinde akunda urwenya rwa Rusine Patrick ndetse na Fally Merci.
Ati: ‘Ubusanzwe mu
Rwanda nkunda urwenya rwa Merci na Rusine. Urwenya rwabo ndarwemera bya hatali.’
Umunyarwenya Muhinde avuga ko nta munyarwenya utababazwa no kujya gusetsa abantu kuri stage ntiyishimirwe
Muhinde yavuze ko nubwo
byamubayeho inshuro imwe gusa, ariko ko nta kintu kibabaza nko kujya gutera
urwenya kuri stage ntiwishimirwe.
Ati‘Njyewe ntibirambaho
cyane kuba najya kuri stage nk’iyi ngiyi ngo abantu ntibaseke, kuko nko muri
Gen-Z nta na rimwe ndajyaho ngo bange kunyakira neza. Ariko uko mbizi birababaza
ariko ntibyatuma umuntu acika intege, ahubwo bituma ubutaha agaruka yiyemeje
guhindura ibitaragenze neza. Ariko birababaza ku buryo nta kindi kintu kibabaza
umunyarwenya nk’icyo ngicyo.’
Yongeyeho ati: ‘Byambayeho
nanjye, kandi buriya uri n’umunyarwenya wasenga bikakubaho hakiri kare ukagira
ubwo bunararibonye hakiri kare nibyo byiza. Ntabwo nabyibagirwa kuko iyo
bikubayeho bikubikamo ikintu cyo guhora ukora neza kugira ngo bitazagaruka’’
Asobanura uko byamugendekeye yagize ati: ‘Ntabwo ikibazo cyari njye kuko niyo stage ya mbere nari nkoze. Byongeyeho hari no mu banyeshuri, muri IPRC Musanze umwaka ushize.
Narakoze ariko urabizi iyo abanyeshuri banyweye nta kintu baba bumva, ubaterera urwenya bakaguca amazi. Nuko byangendekeye ariko nubwo ikibazo kitari njye, ntabwo byamvamo.
Ntabwo ahantu wahiye uri umunyarwenya wahibagirwa ntabwo bishoboka.’
Muhinde avuga ko nawe atiyumvisha uburyo ageze aho ageze uyu munsi kuko abona byihuse
Kuri ubu uyu munyarwenya
ukuri muto uri kwigarurira imitima ya benshi, ari kwiga mu mwaka wa kabiri wa
kaminuza, mu bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi (E-Commerce) muri
IPRC ishami rya Musanze.
Mu muryango we, avuga
ko ariwe munyempamo urimo gusa. Afite inzozi zo gutungwa n’urwenya gusa kandi
yizeye ko hamwe no gukora cyane no kudacika intege azabigeraho.
Muhinde, ni umwe mu
bagize ikirango gishya mu ruganda rwo gusetsa, babyawe n’umunyarwenya Fally
Merci washinze sosiyete yise ‘Generation-Z’ imaze kubaka izina mu Rwanda
binyuze gukora ibitaramo bihuza abanyarwenya bashya kandi bakiri bato.
Si Muhinde gusa, ahubwo
muri Gen-Z habarizwamo abandi banyarwenya bato barimo Kadudu, Cardinal, Mavide
& Pazzo, Admin, Fred Rufendeke, Dr Nsabii n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO