Kigali

Hamenyekanye akayabo abahanzi bo muri Nigeria bose basaruye kuri Sportify umwaka ushize

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/08/2023 17:01
0


Urubuga rwa Sportify rwatangaje ko umwaka ushize wa 2022 abahanzi bo muri Nigeria bose bahembwe n'uru rubuga amafaranga arenga Miliyari 18 z'amafaranga y'u Rwanda.



Urubuga rwa Sportify ni hamwe mu hacururizwaho indirimbo ndetse hakishyura agatubutse ku muntu wese ukoresha uru rubuga mu bucuruzi.

Uru rubuga rwishyura 0.003 cyangwa se 0.005 kuri buri muntu wumvishe indirimbo cyangwa se ikindi gihangano gicururizwa ku rubuga rwa Sportify.

Ni ukuvuga ngo, iyo ushyize igihangano kuri Sportify kikumvwa n'abantu 1,000 wishyurwa amadorali 3 cyangwa se amadorali 5 bitewe n'ahantu nyiri gucururizaho ibihangano bye aherereye.

Kuri uyu wa Gatanu, urubuga rwa Sportify rwashyize hanze amafaranga yose abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria binjije mu mwaka washize bose biteranyije.

Sportify yatangaje ko umwaka ushize bishyuye Miliyari  zirenga 18 z'amafaranga y'u Rwanda ku bahanzi bose bo mu gihugu cya Nigeria biteranyije uko bakabaye.

Si ukuvuga ko aya mafaranga ariyo binjije yonyine kuko bacururiza no ku zindi mbuga zicururizwaho imiziki nka Youtube, Audiomack, Apple Music ndetse n'izindi mbuga nyinshi.

Uretse kuba batangaje akayabo kose k'ayo mafaranga bishyuye abahanzi bo muri Nigeria, uru rubuga rwa Sportify rwatangaje indirimbo 10 zagize uruhare rukomeye mu kumurika injyana ya Afrobeat ku Isi hose.

Izo ndirimbo ni;

  1. Calm Down ya Rema na Selena Gomez
  2. Calm Down ya Rema
  3. Libianca ya People
  4. Last last ya Burna Boy
  5. Love Ntwantiti ya Ckay
  6. Kulosa ya Oxlade 
  7. Rush ya Ayra Starr
  8. Your hands ya Burna Boy yafatanyije na Ed Sheeran
  9. Love Ntwantiti remix ya Ckay na DJ YO na Ax'el
  10. Peru ya Fireboy remix na Ed Sheeran

Izi nizo ndirimbo urubuga rwa Sportify rwashyize ahagaragara ko zagize uruhare rukomeye mu gukundisha abatuye Isi yose injyana ya Afrobeat yigaruriye imitima ya benshi muri iyi minsi.

Uretse kandi izo ndirimbo ziyobowe na Rema zakunzwe cyane abantu bakazitunga muri telephone zabo bazikuye ku rubuga rwa Sportify, Rema ni we uyoboye abandi bahanzi muri Nigeria bagize uruhare rwo gukundisha abantu injyana ya Afrobeat ku rubuga rwa Sportify.

Abo bahanzi bagize igikundiro cyane ku rubuga rwa Sportify bigatuma injyana ya Afrobeat ikundwa ni;

  1. Rema
  2. Burna Boy
  3. Tems
  4. Ckay
  5. Wizkid
  6. Fireboy
  7. Ayra Starr
  8. Libianca
  9. Omah Lay
  10. Oxlade

Aba bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zimwe na zimwe ndetse abantu benshi bakajya batunga indirimbo zabo aho byabaga byoroshye ko bazitunga muri telephone zabo ku buryo bwo kuzumva biba byoroshye badasabwa internet.


Umuhanzi Rema w'imyaka 23 ari mu  batanga umusanzu mu gushyira Afrobeat ku ruhando mpuzamahanga.


Diamond uzwi nka Giant of Africa nawe ari mu  batuma injyana ya Afrobeat ikundwa ku rubuga rwa Sportify.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND