Kigali

Muyoboke Alex yagaragaje ibintu 5 byakorwa umuziki nyarwanda ukaba ubukombe -VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/08/2023 16:15
0


Muyoboke Alex, umujyanama w’abahanzi nyarwanda uvuye i Burayi mu bitaramo yateguye bya Silent Disco, n’ibya Israel Mbonyi.Yagarukanye inama n’amasomo byinshi byafasha umuziki nyarwanda kumenyekana no gutera imbere kurushaho.



Muyoboke Alex, umujyanama w’abahanzi nyarwanda batandukanye, niwe watangije Dicent Entertainment Ltd ndetse n’ibitaramo bya ‘Silent Disco,’aho abanyakirori bagura ecouteur, bakazambara bakumva umuziki bashaka bitewe n’uri kuvanga uwo bifuza. Afatwa nk'umubyeyi w'abahanzi batandukanye.

Uyu mugabo hamwe n’abavanga umuziki bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Dj Phil Peter bakubutse i Burayi aho bakoze ibitaramo bitandukanye mu bihugu byaho bituwe n’abanyafurika ndetse n’abanyarwanda benshi.

Muyoboke Alex yakomoje ku bintu bitanu abona bikenewe ngo umuziki nyarwanda ugere kure :

1.     Hakenewe ahantu hihariye hagenewe umuziki gusa

Alex Muyoboke yavuze ko nta hantu hihariye hagenewe umuziki hahari, atanga urugero kuri nzu y’imyidagaduro ya Auditorium iherereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Yagize ati: ‘‘Aha bavuga ngo hagewe umuziki harimo Canal Olympia, BK Arena n’ahandi si ahacu kuko batubwira ko dusakuriza abaturanyi. Urugero ni urwa Auditorium ya Kaminuza yubatswe mu 1963, iriya yahariwe umuziki. Kuko hariya bakubita umuziki ntawe basakuriza. Dukeneye abashoramari badufasha bakatwubakira inyubako nini yajyamo abantu ibihumbi nka makumyabiri (20,000) yahariwe umuziki gusa nk’uko i Burayi n’ahandi ku Isi bimeze.’’

2.     Hakenewe ko abo bireba muri Guverinoma bahagarara ku muziki nyarwanda bakawukorera ubuvugizi

Muyoboke yagiz ati: ‘‘Dukeneye ubuvugizi. Dukeneye ko abo bireba muri guverinoma bahaguruka bagahagarara ku muziki. Dukoze amanama menshi ahagije, ariko imyanzuro ikaba amasigarakicaro. Ariko buriya tugiye dukorerwa ubuvugizi, umuziki nyarwanda wakomera.’’

3. Ni ngombwa ko abahanzi n’abajyanama babo bamenya gukora ibihangano byiza ndese bakamenya no kwagura amasoko

Alex yagize ati‘‘Umuhanzi na management ye bakwiye kwicara bakarebera hamwe icyo bakora mu guhangana ku isoko ry’umurimo. Bagatera abandi bahanzi bakabasanga iwabo bagakorana nabo collabo nyinshi, ku buryo no muri ibyo bihugu basigara bakina indirimbo bakoranye nabo. Ibyo kandi bikagendana no kugira ibihangano byiza.’’

4.     Abafana biyumvemo ko umuziki abahanzi nyarwanda bakora ari uwabo

Muyoboke yagize ati: ‘‘Hari ibintu njya mbona bikambabaza. Ugasanga mu bukwe ba bakobwa basohokana n’umugeni baryohewe no kubyina umuziki w’ahandi. Aho kwishimira kubyina iby’ahandi, wabyinye indirimbo z’abana b’abanyarwanda ko zihari nziza kandi ziruta n’izabo, unaririmba ubyumva. Buriya njya nicara nkareba ukuntu bari kubyina indirimbo zo hanze mu mikenyero, nkumva birambabaje. Dukeneye gukunda ibyacu, nitumara kubikunda tuzabigeza kure.’’

5. Hakenewe  ko umunsi umwe Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame agatumira abahanzi bakicara bakaganira


Alex Muyoboke avuga ko igihe kigeze ngo ababishinzwe bose bahaguruke kugira ngo umuziki nyarwanda ugere kure

Ageze ku kintu cya gatanu cyahindura umuziki nyarwanda, Alex yagize ati: ‘‘Uwampa umunsi umwe umukuru w’igihugu agatumira abahanzi bose ku meza barangiza bakamuririmbira, bizahindura ibintu byinshi. Mfite icyizere ko umunsi umwe bizashoboka. Ibyo byose ni ibitera imbaraga abahanzi.’’

Muyoboke, kuri bu wabaye ahagaritse ibyo gufasha abahanzi muri Dicent Entertainment Ltd kugira ngo agire ibyo abanza kongeramo imbaraga, yavuze ko abifitiye ubushobozi yakora ubuvugizi bugera kure, kuko abona aribwo bukenewe cyane ngo umuziki nyarwanda ugere ku rwego rukomeye.

Yavuze ko kandi nubwo i Burayi ibitaramo bya Silent Disco byari bishya, byarangiye bikunzwe cyane ndetse bibaharurira amayira kuko hari ibitaramo bifuza gukorerayo umwaka utaha. Avuga ko yishimiye cyane guhurirayo n’abahanzi n’abavanga imiziki (DJs) bakomeye b’abanyarwanda. 

">Reba hano ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Manager Muyoboke Alex

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND