Manishimwe Djabel wakinira ikipe ya APR FC yerekeje muri Mukura Victory Sports ku ntizanyo y'umwaka umwe.
Bibaye nko gutoragura Zahabu mu giteme kuri Mukura Victory Sports, nyuma yo kumvikana na Manishimwe Djabel wari umukinnyi wa APR FC, gusa ubu akaba agiye kwambara umukara n'umuhondo.
Manishimwe Djabel yatangiye ibiganiro n'ikipe ya Mukura mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, aho yatangiye aganira na Nizeyimana Olivier wahoze ari umuyobozi wa Mukura Victory Sports.
Ntabwo amahitamo yo kujya muri Mukura ariyo Djabel yari afite gusa, kuko yaganiraga n'ikipe ya Kiyovu Sports ariko ibiganiro ntabwo byagenze neza kuko Kiyovu Sports ibyo yatangaga bitahuraga n'ibyo Djabel yashakaga.
Mukura yahaye Manishimwe Djabel miliyoni 4 z'amanyarwanda nk'amafaranga yokubaka ubuzima i Huye, ndetse akazajya ahembwa miliyoni imwe n'ibihumbi maganabiri, nk'amafaranga yafataga muri APR FC.
Manishimwe Djabel yari afite amasezerano y'imyaka ibiri ndetse akaba yari Kapiteni w'iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino, ariko gukomezanya n'iyi kipe bikaba byaranze kubwo kutumvikana ku buryo bw'imikinire.
Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2016 na Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 na Rwanda Super Cup 2017. Djabel yari mu ikipe yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.
Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino Djabel 2018/2019,yerekeje muri APR FC nyuma y’uko byavuzwe ko Rayon Sports yamugurishije muri Gor Mahia yo muri Kenya gusa nyuma byaje kugaragara ko byari ibinyoma.
Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi ba mbere mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no kurema amahirwe y’ibitego kuri ba rutahizamu.
Nyuma y'umunyezamu Sebwato Nicolas watanzweho byinshi na Nizeyimana Olivier Djabel nawe amafaranga menshi azayahabwa na Olivier wahoze ari umuyobozi wa FERWAFA, akaba yaranayoboye Mukura Victory Sports imyaka igera ku icumi.
Kuba Kapiteni wa APR FC akava muri Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona imikino yakinnye mpuzamahanga ari muri Rayon Sports, Imibare igaragaza ko Manishimwe Djabel ariwe mukinnyi w'umunyarwanda uri mu Rwanda ufite ibigwi
Ni umwe mu bakinnyi bazi gutanga imipira ivamo ibitego, akaba agiye kongera gukinana na Bukuru Christophe babanye muri APR FC
TANGA IGITECYEREZO