RURA
Kigali

Akarere ka Kamonyi kahaye imperekeza ibigo 5 bigiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/08/2023 11:37
0


Ibigo bigera kuri bitanu byo mu Karere ka Kamonyi, biri mu bizahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by'amashuri yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, byaraye bihawe impampa ndetse n'impanuro zizabafasha kwitwara neza.



Kuva tariki 17 kugera tariki 27 Kamena, mu Rwanda mu Karere ka Huye na Gisagara, hazabera imikino ihuza ibigo by'amashuri mu Karere u Rwanda ruherereyemo (FEASSSA).

Mu bigo bisaga 25 bizahagararira u Rwanda muri FEASSSA, ibigo bisaga 5 bikomoka muri Kamonyi, bizahagararira u Rwanda mu mikino isaga irindwi.

Ibyo bigo ni; Ecole Musambira izahagararira u Rwanda mu mupira w'amaguru mu bahungu, G. S. Gatizo, ikaba izihagararira u Rwanda mu mupira w'amaguru mu bakobwa, Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ikaba izahagararira u Rwanda muri Basketball mu bahungu n'abakobwa, Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi kandi izongera ihagararire u Rwanda muri Basketball ya batatu, Remera Rukoma izahagararira u Rwanda mu mikino yo kwiruka.

Dr Sylivere Nahayo uyobora akarere ka Kamonyi, ubwo yahaga impanuro aba banyeshuri, yatangarije itangazamakuru ko ubwitange aba bana bagaragaje ubwo bari mu mikino y'imbere mu gihugu, yizeye ko bazanabikora bahagarariye u Rwanda. 

Yagize Ati" Ni abana bagiye bahagarariye igihugu, ariyo mpamvu twabasabye kwitwara neza, nk'uko bitwaye bagasoza ari aba mbere, bagatsinda andi makipe, rero twabasabye gukina neza, bagakurikiza ibyo abatoza bababwira, hanyuma kandi bakagenda bafite icyizere cyo kwegukana igikombe."

Abajijwe ku bijyanye n'ibanga akarere ka Kamonyi kakoresheje ngugira ngo gahagararirwe n'ibigo birenga bitanu, Mayor yavuzeko, "ibanga dukoresha, ni ugushyira imbaraga mu kubaba hafi ariko nyine nk'uko bwagiye mubibona, bituruka no kubikorwa rwemezo dufite mu mashuri hirya no hino, ndetse abashinzwe imikino y'amashuri mu karere nabo turafatanya tugakora ibishoboka byose umusaruro ukaboneka."

Dr Sylivere Nahayo uyobora akarere ka Kamonyi yasabye abakinnyi kuzitanga ndetse no kurangwa n'imyitwarire myiza




Abakinnyi nyuma yo guhabwa ubutumwa n'impanuro, bahise berekeza mu Karere ka Huye ariho bagiye gukorera umwiherero, ndetse akaba ari naho imikino izabera













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND