Kigali

Uganda: Element yarase ibigwi Nyamirambo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/08/2023 12:31
0


Nyuma yo gukora igitaramo mu gihugu cya Uganda, Element yatangaje ko Rolex zo mu Rwanda ziryoha cyane kurusha Rolex zo muri Uganda.



Umuhanzi akaba Producer Mugisha Fred uzwi ku izina rya Element, yakoreye igitaramo muri Uganda ku cyumweru gishize nyuma yo gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Africa y'Uburasirazuba.

Nyuma y'iki gitaramo yakoreye i Kampala, yatangiye gukora ibiganiro ku bitangazamakuru byinshi byo muri Uganda, ikiganiro cya mbere, yaganiriye n'imwe muri Radio zo muri Uganda nkuko ikinyamakuru mbu kibitangaza hanyuma bamubaza ku kintu kidasanzwe yabonye muri Uganda.

Element yavuze ko yatunguwe n'umubare w'abantu benshi muri Uganda ku muhanda barimo gukora Rolex nta kibazo bafite abandi bibereye mu kazi kabo.

Umuhanzi Element abajijwe niba Rolex yo muri Uganda iryoha kurusha iyo mu Rwanda, yavuze ko iryoha ariko izo mu Rwanda arizo ziryoha cyane kurusha izo muri Uganda cyane cyane izikorerwa i Nyamirambo.

Element yagize ati "Nariye Rolex zo muri Uganda ziraryoshye ariko ntabwo zarusha izo mu Rwanda."

Element yavuze ko izo Rolex ziryoha cyane mu Rwanda zikorerwa i nyamirambo akaba ari ahantu hazwi cyane mu Rwanda gukora Rolex ziryoha cyane.


Element yatanze ibyishimo muri Uganda ku gitaramo yakoze ku cyumweru gishize


Abafana barakubise baruzura aho yakoreye igitaramo


Element yaririmbye indirimbo ze zikunzwe harimo Fou de Toi 


Element yahaye ibyishimo byinshi abari bitabiriye igitaramo cye














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND