Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, umaze imyaka irenga 15 mu muziki, yashyizwe ku rutonde rw'abaramyi bakomeye muri Afurika no mu bindi bihugu bazaririmba mu iserukiramuco "Neema Festival" rizabera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kubera muri uyu
Mujyi w’akataraboneka. Rizaba ku wa 29 Kanama 2023 kugeza ku wa 2 Nzeri 2023.
Ryatumiwemo Christine Shushu wo muri Tanzania, Jimmy D
Psalmis wo muri Nigeria, Mike Flor wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo (RDC), Mercy Masika wo muri Kenya, Aline Gahongayire wo mu Rwanda, Takie
Ndou wo muri Afurika y'Epfo, Jocktant wo mu Bufaransa, Chorale Internationale yo
muri RDC n’abandi.
Iri serukiramuco ryanatumiye abakozi b'Imana bakomeye
barimo Prohete Neema Sikatenda wo muri RDC Congo, Bishop Brundio Nkwim wo mu
Mujyi wa Paris, Iri serukiramuco rya 'Gospel' rizaba umwanya mwiza wo guhura
kw'abantu bakora ubushabitsi mu ngeri zinyuranye, guhura kw'imiryango inyuranye,
gutemberera mu bice bitandukanye nyaburanga by'uyu mujyi n'ibindi.
Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko abantu baguze
amatike yo kwinjira muri iri serukiramuco bazafashwa gucumbika muri Hoteli
z'inyenyeri eshanu, kandi bazafashwa gutemberezwa ahantu hanyuranye.
Ati "Birenze kwitabira iri serukiramuco, kuko tuzaganirizwa
ijambo ry'Imana, dutemberere ahantu hanyuranye, haganirwe ku bucuruzi,
ubukerarugendo n'ibindi."
Prohete Neema Sikatenda wateguye iri serukiramuco ni
umwe mu banyamafaranga bo muri Afurika batunze za Miliyari z'amadorali,
umuhanuzi n'umwugisha w'Ijambo ry'Imana mu nsengero zitandukanye zo muri
Afurika.
Uyu mugabo asanzwe afite amazu menshi mu Mujyi wa
Dubai, kandi afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu gutegura amaserukiramuco.
Gahongayire atangajwe kuririmba muri iri serukiramuco "Neema
Festival" nyuma yo gususurutsa abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 50
ya Hôtel des Mille Collines, yifashishijemo umuhanzi w’indirimbo ziha ikuzo
Imana, Josh Ishimwe, byabaye ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023.
Gahongayire yari we muhanzi Mukuru muri ibi birori byihariye byitabiriwe n’abantu banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Muri iki gitaramo, Josh Ishimwe yaboneyeho n’umwanya wo gutumira abakunzi be mu gitaramo yise ‘Ibisingizo’ azakora ku wa 20 Kanama 2023.
Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi azagihuriramo na Chorale Christus Regnat ndetse na Alarm Ministries. Ni ni 5,000 Frw, 10,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza (table) y'abantu 5 ni 250,000 Frw. Ushobora kugura itike unyuze kuri: *182*8*1*604473#
Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka
‘Yezu wanjye’ yasubiyemo, agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka ibiri
ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n’Imana binyuze mu bihangano
bifasha benshi.
Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki
wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka
ibiri ishize yarakunzwe.
Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo
yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana
mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho
mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yanyuze mu matsinda
atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu
myaka ibiri ishize.
Gahongayire yatumiwe mu iserukiramuco rigiye kubera
bwa mbere mu Mujyi wa Dubai
Gahongayire yahuriye na Josh Ishimwe mu gitaramo cyo
kwizihiza imyaka 50 ya Hôtel des Mille Collines
Josh Ishimwe ari kwitegura gukora igitaramo gikomeye ku wa 20 Kanama 2023
Aline Gahongayire ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye yise ‘Zahabu’
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rugamba yafashije Gahongayire muri iki gitaramo
Josh Ishimwe yaboneyeho gutumira abakunzi be mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RENDEZ- VOUS’ YA GAHONGAYIRE
TANGA IGITECYEREZO