RFL
Kigali

Diamond mu nzira zimugira umwami w'umuziki muri Africa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/08/2023 10:14
0


Umuhanzi Diamond Platnumz ari kurya isyataburenge Burna Boy ku rubuga rwa Youtube aho habura abantu bacye cyane agaca kuri Burna Boy wari umwe mu bahanzi barebwa cyane kuri Youtube.



Naseeb Abdul Juma Issack uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz akaba nyiri Wasafi Record imwe muri label ikomeye muri Africa kandi ikaba yarazamuye abahanzi benshi batandukanye, akomeje kwigarurira imitima ya benshi anazamura abahanzi ashinzwe.

Muri abo bahanzi yazamuye ku rwego mpuzamahanga harimo Harmonize nawe wahise ashinga label ye yise Konde Gang, hakaba harimo abandi bahanzi nka Rayvany, Zuchu, Lava Lava, Mbosso ndetse na Queen Darleen.

Nubwo Diamond Platnumz yakoze uko ashoboye kugira ngo azamure aba bahanzi akabashyira ku rwego mpuzamahanga, ntabwo uyu mugabo byatumye umuziki we udatera imbere umunsi ku wundi.

Kugeza magingo aya, Diamond Platnumz ahanganiye umwanya wa mbere na Burna Boy mu bahanzi barebwe cyane ku rubuga rwa Youtube baturuka mu bihugu by'abirabura ukuyemo ibihugu by'abarabu muri Africa.

Kugeza magingo aya, Burna Boy uyoboye abandi bahanzi muri Nigeria mu kurebwa cyane kuri Youtube amaze kurebwa n'abantu 2,239,366,371 mu myaka itanu amaze atangiye gukoresha uru rubuga rwa Youtube.

Ku rundi ruhande Diamond Platnumz urimo kugurukana na Burna Boy hasi hejuru, amaze kurebwa n'abantu 2,239,558,889 mu gihe cy'imyaka 12 atangiye gukoresha uru rubuga rwa Youtube.

Nyamara n'ubwo aribo bavugwa, ntabwo Burna Boy na Diamond Platnumz aribo bahanzi barebwe cyane kuri Youtube kuko hari abandi bahanzi bakomoka mu bihugu by'abarabu barebwe cyane.

Impamvu abo bahanzi batavugwa cyane ni uko bo baririmba icyarabu kikumvwa n'abarabu, ibyo bigahereza uburenganzira Burna Boy na Diamond Platnumz uburenganzira bwo guhatanira kuba umuhanzi ufite abantu benshi bamukurikira ku rubuga rwa Youtube mu birabura.

Abantu batanu bamaze kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube muri Africa.

  1. Mohamed Ramadn amaze kurebwa n'abantu 5,399,045,193
  2. Tamer Hosny umaze kurebwa n'abantu 3,309,724,852 
  3. Soolking umaze kurebwa n'abantu 2,819,771,600
  4. Hassan Shakosh umaze kurebwa n'abantu 2,419,464,361
  5. Burna Boy umaze kurebwa n'abantu 2,239,366,371

Umuhanzi uhita ukurikira ni Diamond Platnumz uri ku mwanya wa gatandatu mu gihe bane ba mbere bose ari abahanzi bakomoka mu bihugu by'abarabu baririmba icyarabu.

Iyo indirimbo Enjoy iza kuba iya Diamond platnumz akaba yarayishyize kuri Konti ye ya Youtube, Diamond yagakwiye kuba umuhanzi wa mbere muri Africa utaririmba icyarabu ufite abantu benshi bamurebye ku rubuga rwa Youtube.

Ku rundi ruhande, Diamond platnumz yamaze kwemeza ko ariwe mwami w'umuziki muri East Africa cyane ko uwo bari bahanganye Alkiba yamaze kumushyiramo intera ifatika.

Kugira ngo Diamond akure ku ntebe y'icyubahiro Burna Boy, biramusaba kwiyuha akuya kubera ko ku wa 25 Kanama 2023 azashyira hanze album yise "I told Them"


Diamond Platnumz arabura kurebwa n'abantu mbarwa agakura Burna Boy ku mwanya wa mbere mu bahanzi b'abirabura barebwe cyane kuri Youtube.


Burna Boy ararusha abantu bake Diamond Platnumz bamurebye ku rubuga rwa Youtube.


Reba amashusho y'indirimbo Diamond Platnumz yahuriyemo na Burna Boy.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND