Kigali

Urukundo rwa Shakira na Lewis Hamliton rukomeje kwibazwaho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/08/2023 7:59
0


Kuri ubu Umuhanzi kazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamaze gutandukana n'abagabo baribi aravugwa mu rukundo na Lewis Hamliton, wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka.



Kuva mu mwaka wa 2000-2010 Shakira Isabel Mebarak Ripoll yabanaga n'umugabo witwa Antonio De la Rùa. Nyuma yo gutandukana na Antonio De la Rùa muri 2010, muri 2011 yahise ashakana na Gerrard Pique, nawe baje gutandukana muri 2022.

Uyu muhanzi kazi ukomoka Muri Colombia, we na Lewis Hamliton ubuzima bari kuburyohereza mu mugi wa Barcelona bagacishamo bakerekeza I London.

Shakira Isabel Mebarak Ripoll na Lewis Hamliton bahuriye mu birori bya Grand Prix Paddock. Ubwo na Lewis yari yabyitabiriye. Marca itangaza ko ibi byamamare byagaragaye muri ibyo birori bisomana. Kuva ubwo hatangiwe kwibazwa ubucuti buri hagati y'ibi byamamare.

Umunyamakuru Jord Martin wari muri ibyo birori nawe yagize icyo avuga kubyo yabonye.

" Nagerageje kugira icyo menya mu nkuru yari yabaye kimomo ku kinyamakuru cya Catalan, icyo gihe ikinyamakuru cyavugaga ku rukundo hagati y'umuhanzi n'umushoferi.

" Nange nta ruhakaniro nari mfite kuri ayo makuru yari yasohotse kuri Catalan. Aho bavugaga ko Lewis Hamliton yabonye Shakira akabura imbaraga zo kumwikura imbere.

" Nagerageje guhuza izo nkuru zose ndetse n'ibyo Shakira Isabel Mebarak Ripoll yari yambwiye. Yari yampamirije ko bafitanye ubucuti Kandi bufite intego.

Nyuma yo kwemeza aya makuru y'urukundo rwa Shakira na Lewis Hamliton ntabwo byashimishije Gerrard Pique bafitanye abana babiri.

Mu mezi atatu gusa Shakira Isabel Mebarak Ripoll avuzwe mu rukundo n'abasore batatu batandukanye. Yabanje kuvugwa na Jimmy Bulter ukinira Miami Heat muri NBA.

Nyuma yo kumara iminsi avugwa mu rukundo na Jimmy Bulter, hongeye gucicikana amafoto ya LeBron James amusoma ku nda. James nawe akinira Los Angeles Lakers muri NBA.

Nyuma yo kuvugwa n'abo bakinnyi ba kabuhariwe muri Basketball. Ubu Shakira ari kuvugwa na Lewis Hamliton uzwi mu mukino wo gusiganwa ku modoka.


Lewis Hamliton wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku modoka ari kuvugwa mu rukundo n'umuhsnzikazi Shakira








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND