Umuramyi Christy yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nkore iki?” yitsa ku magorwa n’amakuba abantu bahura nayo mu Isi, bagacika intege, bagashaka kwirwanirira, ariko nyuma bakabona ukuboko kw’Imana kubazahura.
Umuhanzikazi Mutoni Christine uzwi ku izina rya
Christy, mu ndirimbo ye nshya “Nkore iki?” agaruka ku
buzima bubi umwizera ahura nabwo, bukamujyana kure y’Imana, ariko yibutsa abantu
ko gutabarwa kwabo guherereye ku Mana.
Umuramyi, umuririmbyi w’indirimbo zisingiza Imana, Christy, yavuze ko benshi bahura n’ibigeragezo, bakabona nta nzira, nta muvandimwe
ubikoza ndetse ibibaca intege bikisukiranya, ntibibuke kuganyira Imana, nyamara
ari yo yonyine ifite imbaraga mu biganza byayo.
Ati “Mu buzima bwuzuye ingorane n'ibigeragezo aho umuntu abona ibibazo bimugose, abona nta nzira y'ubutabazi bw'ibibazo arimo, nta nshuti, nta muvandimwe watabara.
Ndetse
ibicantege ari byinci, umubabaro ari mwinshi ugacika intege zo gusenga, ugata
kwizera kose ukumva ko nta butabazi buhari, nyuma y'ibyo byose ugashaka kwicira
inzira aho zitari, ariko burya muri ibyo bibazo byose haba hari Imana ishobora
byose ifite imbaraga”.
Yakomeje avuga ko Imana ihora
yiteguye kugenera abana bayo ibyiza bibakwiriye mu buzima bwabo bwa buri
munsi, abibutsa ko ari inshingano zabo kuyizera, kuyihanga amaso no gukora ibyo gukiranuka, Imana nayo igatabara mu gihe gikwiriye bakongera kunezerwa.
Christy ubarizwa mu Itorero rya Anglican (EAR), yavuze
ko umwuka w’ubuhanzi wamujemo kera, atangira aririmba indirimbo zigaruka ku rukundo, ariko aza guhindura yinjira mu ndirimbo zihimbaza Imana, ndetse
ahitamo kuvuga ubutumwa bwiza no kumenyesha benshi iby’agakiza kayo.
Yatangaje ko ariyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze, ikaba ivuga
ku bumana no mirimo yayo. Yasabye abantu gukurikira ubutumwa burimo kuko
buzabafasha kurenga imibabaro batewe n’Isi yuzuye ibibazo byinshi, bakiyegurira
Imana, ikababera umutabazi.
Umuramyi Christy avuga ko atazigera ahwema gushima
urukundo agaragarizwa n’abantu bakurikira ibihangano bye, kandi ko bimuha
imbaraga zo gukora cyane biruseho.
Mutoni Christine uzi gucuranga Guitar yashyize hanze indirimbo "Nkore iki?"
Umuramyi Christy yibukije abantu kwegera Imana, bakirengagiza ibibababaza
Yishimiye kuririmbira Imana akavuga kugira neza kwayo benshi bakamenya ineza yayo
REBA INDIRIMBO "NKORE IKI?" YA CHRISTY
TANGA IGITECYEREZO