Inkuru ikomeje kugarukwaho kuri ubu mu myidagaduro ishingiye ku mideli ni iya Blac Chyna wikujeho ibyo yari yarishyize mu mubiri we byatumaga uhinduka uko abishaka agasubira uko yaremwe.
Blac
Chyna ari mu byishimo by’uko umubiri uteye nyuma y'uko yiyambuye ibyawuhinduraga
byatumye yamamara.
Angela
White [Chyna] yatangiye uru rugendo mu mezi make ashize aho yatangiye akuraho
ibyatumaga agira amabuno manini kimwe na mabere ateretse neza.
Nyamara
ibi yakoze inshuro zitari nkeya akanagabanyisha mu gituza asa n'uwabivuyemo
burundu nyuma y’uko atangiye urugendo rwo kuba umukristo akanabatizwa muri
Werurwe uyu mwaka.
Uyu
mugore w’abana babiri barimo uwo yabyaranye na Tyga n'undi wa Rob Kardashian
yanatangiye ubukangurambaga mu bandi bari n’abategarugori kimwe n’abantu muri
rusange wo kwakira uko baremwe.
Kuko
asanga ibijyanye no kwibagisha atari ibintu byiza aho bikurura uburwayi n’ihungabana
ku wabikoze.
Mu cyateye
uyu munyamideli w’icyamamare kureka ibyamuzaniraga ibyishimo n’abafana batagira
ingano ari uko arambiwe kuba uwo atariwe.
Kuri
ubu ikintu gikomeje kugarukwaho akaba ari izi mpinduka uyu mugore akomeje
gukora n’uburyo bigaragara ko yamaze kwakira imiterere y’umubiri we.
TANGA IGITECYEREZO