Leandre Esombe Willy Onana wamaze kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania yahaye ubutumwa Youssef Rharb wageze mu Rwanda agarutse gukina mu ikipe Rayon Sports.
Umukinnyi ukomoka muri Morocco, Youssef Rharb na Leandre Esombe Willy Onana ukomoka muri Cameroon mu mpeshyi ya 2021 nibwo bose binjiye mu ikipe ya Rayon Sports.
Aba bakinnyi uko ari 2 ntabwo bigeze batinda kwereka abafana ba Rayon Sports ndetse n'Abanyarwanda muri rusange ko bashoboye bitewe n'uko bakinaga mu kibuga ndetse yewe banafite ubufatanye hagati yabo.
Umwaka w'imikino utararangira Youssef Rharb yahise yisubirira iwabo muri Morocco kubera ko hari ibyo atumvikanagaho na Rayon Sports avuga ko adahembwa ndetse ko anabayeho nabi.
Bitewe n'ubuhanga yerekanye mu gihe gito muri iyi mpeshyi ikipe ya Rayon Sports yahisemo kuganiriza Youssef Rharb maze bemeranywa ko agaruka kuyikinira ndetse yewe ku munsi w'ejo nibwo yageze mu Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Leandre Onana Esombe nawe wamaze kuva muri Rayon Sports mu mpeshyi y'uyu mwaka akerekeza muri Simba SC muri Tanzania ,yageneye ubutumwa Youssef Rharb amwifuriza kuzagira ibihe byiza muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.
Yanditse ati "Muvandimwe wanjye ndakwifuriza umwaka w'imikino mwiza ndetse buri kimwe kizakugendekere neza cyane .Turikumwe".
Biteganyijwe ko Youssef Rharb wageze mu Rwanda ejo,aza kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports uyu munsi.
Youssef Rharb wageze mu Rwanda ku munsi w'ejo
Leandre Esombe Willy Onana arikumwe na Youssef Rharb Bose bakigera muri Rayon Sports
Youssef Rharb ubwo yageraga mu Rwanda ku munsi w'ejo yijeje abafana ba Rayon Sports gukora ibyo yagiye adakoze bwa mbere
TANGA IGITECYEREZO