Kigali

Youssef Rharb yageze mu Rwanda, aha isezerano abakunzi ba Rayon Sports - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/07/2023 7:30
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Maroc Youssef Rharb yageze mu Rwanda aho agarutse mu ikipe ya Rayon Sports, yagiriyemo ibihe byiza, ariko agenda atanyuzwe.



Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, nibwo Youssef Rharb yasesekaye ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe, aho yari akubutse muri Maroc, ariko akaba yari yanyuze muri Kenya.

Akigera ku kibuga cy'indege, Youssef yatangaje ko aje gukosora ibitaragenze neza mbere. Yagize Ati" Yego murakoze nishimiye kugaruka muri Rayon Sports, ndabizi ko ubushize ntabwo byagenze neza nk'uko abantu babyifuzaga, ariko ndakeka uyu mwaka ubu mpari wese bizagenda neza."

">Abajijwe ku cyatumye yemera kugaruka muri Rayon Sports, Youssef yavuzeko " Navuganye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports banyereka imigabo n'imigambi ikipe ifite, numva ndanyuzwe, mpitamo kongera gusinya. Youssef yakoje avuga ko" intego ingaruye ni ugutsinda imikino yose ishoboka, ndetse Rayon Sports ikegukana ibikombe byose izakinira mu marushanwa yose ikipe izitabira."

Mu byumweru bibiri bishize, nibwo uyumusore yumvikanye n'ikipe ya Rayon Sports ko  agomba kuyikinira mu mwaka w'imikino 2023-24, icyari gisigaye akaba ari uko yagombaga kugera mu gihugu agasanga abandi mu myitozo, kuko ikipe imaze hafi icyumweru itangiye.

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, ariko ntiyawusoza kuko mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2022, we na mugenzi we Ayoub bari barazanye nk’intizanyo za Raja Casablanca, basubiye iwabo nyuma yo kuvuga ko batabayeho neza mu Rwanda ndetse ko bari bamaze amezi abiri badahembwa.

Youssef yagese mu Rwanda afite akamwenyu ko kuza gusoza urugendo yatangiye 


Ntabwo yisanze ku kibuga cy'Indege wenyinye kuko Rayon Sports yari yagiye kumusanganira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND